Lubero Ihindutse Icyicaro cy’Impinduka: FRN Ikoze Ikindi Gikorwa Gitunguranye!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) waraye wigaruriye agace ka Taliha, gafite akamaro gakomeye, gaherereye muri Teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko amakuru MCN yahawe abivuga.
Amakuru aturuka mu karere k’imirwano agaragaza ko FRN yafashe aka gace ahagana saa tanu z’ijoro (23h00), nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ririmo FARDC, FDLR na Wazalendo, nk’uko ubuhamya bw’abaturage bo muri ako gace bubivuga.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’aho, ku munsi w’ejo hashize, FRN yari yigaruriye ibindi bice birimo Runzenze na Kanjanja. Ibi bikomeje kugaragaza impinduka mu migendekere y’imirwano muri Teritware ya Lubero.
Taliha ni agace gafite akamaro gakomeye kubera aho gaherereye hafi y’Ikiyaga cya Édouard. Kuba FRN ikigaruriye aka gace bishobora kuyongerera amahirwe yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo muri ako karere, by’umwihariko mu cyerekezo cy’umujyi wa Lunyansenge, ufatwa nk’ahantu h’ingenzi mu bijyanye n’umutekano n’imigendekere y’imirwano muri Lubero.
Mu buhamya MCN yahawe n’umwe mu baturage bo muri ako gace, yagize ati:
“FRN yaraye yigaruriye centre nziza bita Taliha. Yayifashe ahagana saa 23h00 z’ijoro. Iyi santire iherereye ku Kiyaga cya Édouard.”
Yakomeje asobanura ko Taliha ari agace karimo ibikorwa byinshi, kandi ko mbere y’uko imirwano itangira, kari karimo abasirikare ba FARDC, abarwanyi ba FDLR n’aba Wazalendo.
Ibi bikomeje kongera izina n’uruhare rwa FRN mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Minembwe Capital News (MCN)
