• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Misiri: Ibyabereye i Cairo Byahinduye Umugoroba Umwijima, Bihitana Abantu Benshi, Abandi Barakomereka Bikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 26, 2026
in Regional Politics
0
Misiri: Ibyabereye i Cairo Byahinduye Umugoroba Umwijima, Bihitana Abantu Benshi, Abandi Barakomereka Bikomeye
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Misiri: Ibyabereye i Cairo Byahinduye Umugoroba Umwijima, Bihitana Abantu Benshi, Abandi Barakomereka Bikomeye

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yabereye mu Mujyi wa Cairo, mu Misiri, yahitanye abantu 30, abandi 15 barakomereka bikomeye, nyuma y’uko iyo kamyo itsikiye igafatwa n’inkongi y’umuriro, ikaza gukwira no mu zindi modoka zari hafi yayo, nk’uko ibitangazamakuru birimo televiziyo yo muri icyo gihugu byabitangaje.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 25/11/2026, ubwo ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yatsikiraga, igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Uwo muriro wakomeje gukaza ubukana, ukwirakwira mu zindi modoka zari hafi y’aho impanuka yabereye, bituma habaho ibyago bikomeye byahitanye abantu benshi.

Abantu 30 bahasize ubuzima, mu gihe abandi 15 bakomeretse bikomeye bitewe n’inkongi y’umuriro yakurikiye iyo mpanuka. Amakuru avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ubukana bw’impanuka zituruka ku binyabiziga bitwara ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane mu gihe habaye inkongi y’umuriro ishobora gukwira mu zindi modoka no mu bice biyegereye, igateza ibyago bikomeye ku bantu n’ibintu.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: CairoImpanukaInkongi y'umuriro

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?