Kabila na Tshisekedi: Ibyari Byihishe Inyuma y’Urugi Bishyizwe Ahagaragara, Kinshasa Ikomwa mu Nkora
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Ibiro bya Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba kuri ubu ayoboye umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), byamaganye amakuru yavugaga ko uyu muyobozi yagerageje kugirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi, mu rwego rwo kunoza umubano hagati yabo.
Mu itangazo ryiswe Mise au point, ryanyujijwe mu kinyamakuru Africa Intelligence, Barnabé Kikaya Bin Karubi, Ambasaderi akaba n’umwe mu bahagarariye ibikorwa bya Joseph Kabila, yavuze ko amakuru yatangajwe ku itariki ya 02/11/2026, avuga ko Kabila yohereje intumwa kugira ngo zishake uko zagera ku bategetsi i Kinshasa, atari ukuri.
Africa Intelligence yari yatangaje ko Joseph Kabila yagerageje gushaka inzira yo kuganira na Félix Tshisekedi mbere y’uko atangaza ku mugaragaro gahunda ya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), mu rwego rwo gushaka uburyo habaho ubwumvikane hagati y’abayobozi bombi, nubwo umubano wabo umaze igihe urangwa n’amakimbirane akomeye.
Icyakora, mu gusubiza ayo makuru, ibiro bya Kabila byavuze ko ari ubutegetsi bwa Kinshasa bwagerageje kumwegera, binyuze kuri Désiré Eberande Kolongele, Umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, na Fortunat Bisele, uzwi kandi ku izina rya Bifort, Umujyanama wihariye wa Perezida.
Iri tangazo rivuga ko Me Jean Mbuyu Luyongola, umujyanama wa Kabila mu by’umutekano, ari we begereye kugira ngo abafashe gushyiraho uburyo bwo kuvugana na Joseph Kabila kuri telefone.
Barnabé Kikaya Bin Karubi yavuze ko Joseph Kabila yanze burundu icyo cyifuzo, ndetse ko atigeze yemera kugirana ikiganiro kuri telefone na Félix Tshisekedi.
Yongeyeho ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagerageje no gukoresha abandi bayobozi b’ibihugu bafitanye umubano mwiza na Joseph Kabila, kugira ngo bashyireho uburyo bwo guhuza aba bayobozi bombi, ariko ibyo na byo bikaba bitaratanze umusaruro.
Iri tangazo rivuga kandi ko nyuma y’izo nzira, Tony Kanku, umwe mu bantu Perezida Félix Tshisekedi yagiye akoresha mu bikorwa byo gushaka uburyo bwo kuganira na Kabila, na we yagerageje gutegura ikiganiro kuri telefone, ariko ntibikunde.
Mu gusesengura iby’aya makuru, ibiro bya Joseph Kabila byagaragaje ko hari ibintu bibiri bishoboka: ko Désiré Eberande na Fortunat Bisele bashobora kuba baratanze amakuru atari ukuri, bagaragaza ko Félix Tshisekedi ubwe atigeze agerageza gushaka uko yakongera kuvugana na Joseph Kabila, nk’uko byari byatangajwe.
Ibi biro byashinje Perezida Tshisekedi gukoresha amakuru atari ukuri mu buryo bwo kwerekana ibintu ku nyungu ze, binavuga ko ibyo bishimangira ibyo bise kubura ubunyangamugayo mu miyoborere y’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu gusoza, ibiro bya Joseph Kabila byasabye Africa Intelligence guha iri tangazo umwanya wo gusubiza no kumenyesha abasomyi ibikubiyemo, kugira ngo habeho kumvikana ku mpande zombi ku makuru yari yatangajwe.

Minembwe Capital News (MCN)
