Luvungi: Ibyumvikanye mu Misozi Byateye Abaturage Ubwoba, Imiryango Itangira Guhunga
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Abaturage bo mu gace ka Luvungi, gaherereye muri Grupema ya Itara, muri Teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/11/2026, bagize ubwoba bukomeye nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu n’ibiturika mu misozi ihanamiye ako gace.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko kuva mu rukerera, humvikanye urusaku rw’amasasu mu misozi ikikije Luvungi, bituma abaturage benshi bagira impungenge z’umutekano wabo. Bamwe muri bo batangiye guhunga berekeza mu mujyi wa Uvira, bashaka aho bahungira.
Ubu bwoba bwiyongereye nyuma y’uko FRN yigaruriye imisozi myinshi ihanamiye ikibaya cya Rusizi, irimo umusozi wa Munanira n’utundi duce tuwukikije. Ibi byatumye umutekano muri ako karere ukomeza gukurikiranwa n’impungenge, cyane cyane ku baturage batuye mu bice byegereye imirongo y’imirwano.
Amakuru ava mu baturage avuga ko imiryango itari mike yatangiye kuva muri Luvungi, yerekeza mu mujyi wa Uvira, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’uko umutekano wakomeza kuzamba.
Byongeye kandi, ku wa Gatatu, tariki ya 25/11/2026, imiryango y’abasirikare ba FARDC, iya Wazalendo, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR), yari yatangiye kuva muri Luvungi yerekeza i Uvira, umujyi uri ku ntera ya kilometero 60 mu majyepfo ya Luvungi.
Kugeza ubu, impamvu nyayo y’urusaku rw’amasasu n’ibiturika rwumvikanye mu misozi ikikije Luvungi, ndetse n’aho imirwano yaba iri kubera, ntiramenyekana neza.
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu bice bya Uvira n’ahakikije ikibaya cya Rusizi ukomeje gukurikiranwa, nyuma y’impinduka zigaragara mu bice bigenzurwa n’impande zihanganye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Minembwe Capital News (MCN)
