Uvira mu Bikorwa Bikomeye: Ibyabereye i Songo Bishyize Umujyi mu Mwuka Mubi
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo i Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko umurwanyi wo mu mutwe wa Wazalendo uyobowe na Jenerali Ilunga yishe abantu batatu, abicira mu gace ka Songo, mu Mujyi wa Uvira.
Ayo masoko avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho uwo murwanyi, nyuma yo kurasa abo bantu akabica, yahise atabwa muri yombi na Jenerali Huruma Landa Bango, na we wo mu mutwe wa Wazalendo, nyuma y’icyo gikorwa cyabereye muri ako gace.
MCN yabwiwe ko abaturage basabye ko uwo murwanyi ahita ajyanwa muri gereza, kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Ibi bibaye mu gihe abaturage bo muri Uvira bamaze iminsi bagaragaza ko babangamiwe n’imitwe ya Wazalendo, bayishinja kubica, kubasahura no kubateza umutekano muke. Bagaragaza kandi ko iyo abarwanyi baraye barasa amasasu mu buryo bwo kuyapfusha ubusa, bibabuza gusinzira no kubura amahoro.
Bamwe mu baturage bagiye basaba ko FRN yatabara, ikaza gufata iki gice, ubu kigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya.
Ibi bibaye kandi mu gihe amakuru agaragaza ko abaturage bo muri Luvunge bahunze, bakerekeza i Uvira, mu gihe ku misozi ya Luvungi, ihanamiye ikibaya cya Rusizi, humvikanye imirwano ikomeye hagati y’impande zombi, FRN na FARDC.
Minembwe Capital News (MCN)
