Uvira mu Mwuka w’Impungenge: FRN Yigaruriye Uduce Twinshi, Imirwano Ihagarara Yageze i Ndolera
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano hagati y’ingabo za FRN n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, yakomeje umunsi wose ku wa Kane, tariki ya 26/11/2026, isiga FRN ifashe uduce twinshi two ku misozi ihanamiye mu Kibaya cya Rusizi, turimo Lubarika na Kahungwe.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo i Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko imirwano yahagaritswe n’umwijima, ubwo yari igeze mu gace ka Ndolera, gaherereye hafi ya Luvungi.
Iyi mirwano ikomeje guteza impungenge abaturage bo muri aka karere, cyane cyane abatuye mu bice byegereye aho imirwano ibera.
Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira agaragaza ko abaturage bahangayitse, bamwe bakaba bafite ubwoba bw’uko imirwano ishobora gukomeza kwaguka ikagera no muri uyu mujyi.
Umwe mu bantu bahaye MCN amakuru yagize ati: “Mu mujyi wa Uvira hari panike iri ku gipimo cya 60/100. Bazi ko FRN ishobora gufata uyu mujyi umwanya uwo ari wo wose.”
Izi mpungenge zikomeje kwiyongera nyuma y’uko imiryango myinshi yari ituye i Luvungi ihunze imirwano, ikerekeza i Uvira ishaka umutekano.
MCN kandi yamenye ko bamwe mu bakire bo muri aka karere batangiye kwimura imitungo yabo, bakayohereza i Bujumbura mu Burundi no mu mujyi wa Kalemie, mu gihe abandi bivugwa ko berekeza i Baraka, muri Teritwari ya Fizi.
Kahungwe, kamwe mu duce FRN yafashe, ni agace gafite akamaro gakomeye ku miterere y’ubutaka, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, hafi y’Ikibaya cya Rusizi. Amakuru ku miterere y’aka gace agaragaza ko kari hafi ya Mutarule, ku ntera ya kilometero 9.
Kugeza ubu, ubushyamirane buracyavugwa muri aka karere, mu gihe abaturage bakomeje gukurikirana uko ibintu bihinduka, bahangayikishijwe n’umutekano wabo ndetse n’icyerekezo cy’iyi mirwano.
Minembwe Capital News (MCN)
