Imirwano hagati ya FRN na FARDC ikomeje gukaza umurego muri Lubero, FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gukubitwa umusubirizo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano hagati y’umutwe wa FRN n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abo bafatanyije barimo Wazalendo na FDLR, ikomeje gukaza umurego muri Teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru agera kuri MCN agaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27/11/2026, impande zombi zahanganiye ku Kiraro cya Lunyansenge, agace gaherereye hafi y’Ikiyaga cya Eduard. Amakuru MCN yamenye avuga ko icyo kiraro cyamaze kwigarurirwa n’umutwe wa FRN.
Umwe mu baherereye muri ako gace yabwiye MCN ko FARDC n’abo bafatanyije babanje gusenya icyo kiraro, mu rwego rwo gukumira FRN kugira ngo itacyambuka ngo ifate Lunyansenge. Icyakora, ubuhamya MCN yahawe buvuga ko FRN yamaze kwigarurira icyo kiraro, ndetse ko yasabye abaturage bahaturiye kuza bakongera kubaka icyo kiraro.
Centre ya Lunyansenge, iri mu cyerekezo FRN ikomeje kwaguriramo ibikorwa byayo, ifite akamaro gakomeye muri Teritware ya Lubero, haba mu rwego rw’ubukungu ndetse n’uruhare rw’aho iherereye. Kuba yegereye Ikiyaga cya Eduard biyigira agace gafite agaciro gakomeye mu bikorwa by’ubukungu byo muri ako karere.
Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe n’umugore utuye hafi y’ako gace, yumvikana anenga imikorere y’ingabo za FARDC, avuga ko ziri mu bibazo bikomeye, ko zimaze gutsindwa ndetse ko zikomeje kugira abasirikare benshi bapfa n’abandi bakomeretse.
Uyu mugore yavuze ko inkomere nyinshi zagejejwe i Lunyansenge, mu gihe imirwano ikomeje kubera mu nkengero zayo.
Yagize ati: “Inkomere zibarirwa mu magana zajanwe i Lunyansenge mu mujyi, intambara irimo kubera ku kiraro.”
Yakomeje avuga ko FARDC idashoboye guhangana na FRN, ndetse ko uyu mutwe wamaze kuyigota.
Yagize ati: “Abasirikare bacu ba FARDC ntacyo bashoboye, ahubwo FRN yamaze kubagota, baraza gushyirira i Lunyansenge.”
Iyi mirwano ibaye mu gihe FRN ikomeje guhamagarira abaturage bo muri aka karere kudahunga, ahubwo bakaguma mu ngo zabo, ivuga ko intego yayo ari ukurengera abaturage n’ibyabo.
Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 26/11/2026, FRN yigaruriye uduce twinshi muri aka karere, nyuma y’indi mirwano yabaye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, aho uyu mutwe wakomeje kwagura ibice ugenzura, cyane cyane mu duce duherereye hafi y’Ikiyaga cya Eduard.
Ibi bikomeje kugaragaza ko imirwano muri Teritware ya Lubero ikomeje gufata indi ntera, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira ibice bifite akamaro gakomeye muri aka karere.
Minembwe Capital News (MCN)
