Karege mu kaga: Drone za kamikaze ziri gutera ibisasu, inka z’Abanyamulenge zirimo guhungishwa
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru aturuka mu Minembwe aravuga ko drone zo mu bwoko bwa kamikaze zikomeje kugaba ibitero mu gace ka Karege, gaherereye hejuru ya Muriza, mu bice by’imisozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Karege ni agace karimo ibiraro by’inka by’Abanyamulenge. Ibitero bikomeje kuhagabwa byatumye aborozi batangira guhungisha inka zabo, aho amakuru avuga ko inka nyinshi zimaze kuvanwa muri ako gace mu rwego rwo kuzirinda ibitero.
Bimwe mu bisasu bivugwa ko byatewe n’izo drone byaguye i Gakangala, agace gatuwe n’Abanyamulenge benshi, kari hafi ya Karege, Muriza n’ahandi mu bice bya Minembwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu kajugujugu nini y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka kwitura mu Rugezi, ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC.
Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko iyo kajugujugu yazanye drone zigamije kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, ndetse no mu bice baragiriramo inka zabo.
Ibitero bikomeje kugabwa i Karege na Gakangala byongeye kuzamura impungenge z’abaturage bo muri ibyo bice, cyane cyane aborozi, bitewe n’uko amatungo yabo ari mu byibasirwa n’ibitero bikomeje kuhagaragara.
Ibi bibaye kandi mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27/11/2026, ingabo za FARDC zifatanyije n’abambari bazo zazindutse zigaba ibitero ku bice bya Rumba no ku Gipimo.
Amakuru MCN ikesha amasoko yayo avuga ko ibyo bitero byahise bisubizwa inyuma vuba n’ingabo za FRN, nyuma y’uko habayeho guhangana hagati y’impande zombi.
Mu gihe inka nyinshi zimaze guhungishwa muri Karege, abaturage bakomeje kwibaza uko umutekano uzagenda mu minsi iri imbere, cyane cyane mu bice bikomeje kugabwamo ibitero, ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku mibereho y’aborozi n’umutungo wabo.
Minembwe Capital News (MCN)
