RDC yasabye Uganda ibisobanuro ku magambo ya Gen Muhoozi wavuze ko FRN ishobora gufata Walikale
Minembwe Capital News (MCN)
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye Uganda ibisobanuro ku butumwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF), aherutse gutangaza ku rubuga rwa X, aho yavuze ko ashyigikiye ko ihuriro rya FRN rifata Walikale, anavuga ko ingabo za Uganda zitazaryitambika.
Kinshasa yavuze ko ayo magambo ateye impungenge zikomeye, kuko ishobora kuyabona nk’ikimenyetso cy’ukutubaha ubusugire n’ubwigenge bwa RDC.
Mu butumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Mbere, yavuze ko Uganda idashyigikiye abacanshuro b’abazungu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko ishyigikiye ko FRN ifata Walikale.
Yagize ati: “Ntidushyigikiye abacanshuro b’abazungu muri DRC. Ntitwigeze tubashyigikira. Dushyigikiye ko FRN ifata Walikale. UPDF ntizayibuza.”
FRN ni ihuriro rya politiki n’igisirikare rikorera mu Burasirazuba bwa RDC, ryiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Aya magambo ya Muhoozi yakurikiye amakuru avuga ko indege y’intambara y’ingabo za RDC yahanuwe na FRN, ndetse hakavugwa ko mu bari bayirimo harimo abacanshuro b’abazungu n’Umunya-Uganda.
Mu butumwa bwe, Muhoozi yongeye gushimangira ko Walikale igomba gufatwa, avuga ko FRN iramutse itinze kuyifata, Uganda ishobora kuyifatira ubwayo.
Yagize ati: “FRN nitinda, tuzafata Walikale ubwacu.”
Yavuze kandi ko nta nyungu afite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa mu bindi bikorwa byo muri Walikale, ahubwo ko icyo ashaka ari ukurwanya umutwe wa ADF no kurinda umutekano w’abaturage be, avuga ko ari Abahema.
Nyuma y’ayo magambo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa kugira ngo agire ibisobanuro atanga kuri ibyo birego n’ubutumwa bwatangajwe na Gen Muhoozi.
Mu nama yagiranye n’uwo ambasaderi, Kinshasa yamaganye bikomeye ayo magambo, isaba Uganda gutanga ibisobanuro bisobanutse ku mwanya wayo, ndetse no gufata ingamba zo gukumira ko ubutumwa nk’ubwo bwongera gutangazwa.
RDC yavuze ko ayo magambo ateye impungenge zikomeye kandi ko adakwiye mu mubano w’ibihugu byigenga, cyane cyane mu gihe akarere kugarijwe n’umutekano muke n’intambara.
Kinshasa yongeyeho ko yiyemeje kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, ariko ko itazemera ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubusugire, ubwigenge cyangwa icyubahiro cyayo.
Ibi si ubwa mbere amagambo ya Gen Muhoozi Kainerugaba akurura impaka mu mubano wa RDC na Uganda. Mu kwezi kwa cumi na kabiri 2024, Kinshasa yahamagaje uwari uhagarariye Uganda by’agateganyo kugira ngo asobanure amagambo yari yatangajwe na Muhoozi.
Icyakora, kuri iyi nshuro, amagambo ye ku ifatwa rya Walikale no ku kuba ingabo za Uganda zishobora kutazitambika FRN, cyangwa zikaba zakwifatira ako gace, yongeye kuzamura impungenge ku mubano w’ibihugu byombi no ku mutekano w’akarere.
Minembwe Capital News (MCN)
