
Inka zari zibwe mu Bibogobogo zagarutse kwari Zitanu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 06.05.2023. Saa 5:20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa gatandatu, Maï Mai, zari zibye Inka bazikinguriye murupango rwazo, mugace ka Bibogobogo ho muri Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epho.
Nkuko ayamakuru yavuzwe, iz’Inka zari zumugabo witwa Mudage, wo mubwoko bwa Banyamulenge.
Maï Maï, mugihe zari zimaze igihe kitari gito zivugwa ko zirihafi aho Kandi ko zishaka kugaba ibitero mumihana ituyemo Abanyamulenge mugace ka Bibogobogo, mwijoro ryakeye ryokwitariki 05.05.2023, izi Maï Maï ziyobowe nuwitwa Nshoreyingabo nkuko tubikesha bamwe mubaturiye imisozi ya Bibogobogo, baje mwijoro bageze Kwa Mudage, bakingurira Inka ze bakuramo Inka zitanu(5), barangije bazishorera ntarusasu ruvuze.
Nyuma yogukingurira iz’Inka, bazishoreye berekeza ahitwa Ikarere, aha niho Chef womuraka gace wo mubwoko bwa Babembe, witwa Mbulo yahise yitanga iz’Inka yanga ko Maï Maï, izinyaga.
Chef Mbulo, yahisemo guhamagara ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), zikorera mubicye bya Karere maze Maï Maï, ikizwa namaguru bakimara kubona ko ingabo za leta ya Kinshasa zageze hafi yabo.
iz’Inka ingabo za FARDC baza kuzishikiriza abasore b’irwanaho bari bazikurikiye nkuko ayamakuru twayahawe Kuri Minembwe Capital News.
Subwambere umutwe w’inyeshamba wa Maï Maï,urwanira muri Kivu ‘yEpfo, wiba Inka ukoresheje uburyo bwokuzikingurira mumpango zazo, ibi byabaye muri Rarambo ho muri Teritware ya Uvira, ahagana mukwezi Kwa 02/20203. Ibi byabaye Kandi nomubice bitandukanye bya Minembwe mubice bitandukanye.
Abaturage ba Bibogobogo barasaba leta ya Kinshasa, kubaha umutekano ni mugihe Maï Maï, nubundi iraho hafi ikaba igize igihe ihungabanya umutekano wabo. Maï Maï, Ishinjwa kw’iba no kunyaga Inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge, ibi bikaba bigize imyaka irenga 20, ibi byose bikorwa leta ya Kinshasa irebera.