
Kitemesho ho muri Plaine, umuhanda wacitsemo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 06.05.2023. Saa 7:50pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri Plaine Dela Ruzizi, ho muri Kivu y’Epfo, mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (RDC), umuhanda wacitsemo, maze ucukura ikinoga umanuka amajya ikuzimu.
Aha akaba ari hagati ya Rubirizi na Bwegera mugace bakunze kwita Kitemesho.
Uyumuhanda akaba ari umuhanda wahuzaga Teritware ya Uvira na Bukavu, Kumurwa mukuru wa Kivu yamajy’Epfo, unyuze Plaine Dela Ruzizi.
Nkuko umwe mubaturage baturiye aka gace, yabyiganiye MCN, maze avuga ko ibi byabaye biva Kumvura ninshi ikomeje kugwa muburyo butaribusanzwe gusa yanavuze ko uyu muhanda wa RN5, wagiye ukundagurika bityo imvura yagwa bikarushaho gukunduka.
Yagize ati: “Umuhanda uva Uvira, uja Bukavu RN5, ufite ahantu henshi hakundaguritse hanyuma kubera imvura nyinshi ahari hameze nabi cyane harushaho gukomeza gukunduka , ubunyine imodoka ziva Uvira ntabwo zigera Bukavu , niziva i Bukabu, ntizigera Uvira.”
Kurubu kuja Uvira uva Bukavu bikaba byabaye ingora bahizi. Abaturage ba Uvira babacuruzi bakomeje gutakira leta ya Kinshasa berekana ikibazo leta igomba kwihutira.
Uvira na Bukavu, Abacuruzi rwari uruja nuruza, ibi bikaba byahagaritse ibikorwa byabo.