
Uhuru Kenyatta, wahoze ari President wa Kenya, kurubu akaba ari umuhuzabikorwa w’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba(EAC), yakoranye i Kiganiro na President Evalist Ndayishimiye wu Burundi kubyumutekano wa RDC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 07.05.2023. Saa 7:15 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bwana Uhuru Kenyatta, wahoze ari President wa Kenya, kurubu ayobora inzira y’amahoro ya Nairobi, ku bijanye n’umutekano w’iburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Uyu munsi Kwa Mungu akaba yasuye President Evariste Ndayishimime w’Uburundi, kumurwa mukuru i Bujumbura .
Aba bayobozi bombi baganiriye ku bibazo bitandukanye bijyanye n’akarere ka Afrika y’Iburasirazuba(EAC). Muribi biganiro kandi aba bayobozi bombi bakoze no kumasezerano ya RDC na M23, amazezerano amaze imyaka irenga 10 ya Addis Ababa ho muri Ethiopia.
Uhuru Kenyatta, yageze i Burundi, kuruyu wa gatandatu tariki 06.05.2023, nimugihe abayobozi bakarere ndetse n’Amahanga bari bafite inama i Bujumbura, iyo nama kwarikugira ngo basuzume aho amasezerano ya gahunda y’amahoro n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’akarere yasinywe i Addis Abeba mumyaka yashize.
Tubibutsa ko mubiganiro byahuje aba yobozi bakarere ka Afrika y’iburasirazuba(EAC), President wa Kenya Dr William Samue Ruto, ntiyatabiriye Kuko yariyaserukiwe na Minisitiri w’intebe wo mugihugu cye nanone kandi President wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, nawe yaserukiwe na Minisitiri w’intebe.
Muribi biganiro umunyamabanga mukuru wa L’ONI Antonio Gouterres ndetse na President wa UA, babashe kubyitabira Nkuko byavuzwe.