
Mukiganiro Bwakeye gute Imulenge, havuzwe ko Abanyamulenge bakomeje gukorerwa ihohoterwa muri Teritware ya Uvira.
Iki kiganiro mwagiteguriwe na Bruce Bahanda, nfashijwe numwe mubaturage b’Irwanaho.
Ihohoterwa rikomeje gukorerwa abo mubwoko bw’Abatutsi cangwa se Abanyamulenge bo muri Kivu yamajy’Epfo aha ni muri Republika ya Democrasi ya Congo (RDC).
Nkuko byavuzwe havuzwe ko harabakecuru baheruka gukorerwa ihohoterwa nimugihe bavaga kumisozi Miremire y’Imulenge bamanuka aho bakunze kwita Kumushasha i Buvira.
Uwatanze ubuhamya yagize ati : “Bavandimwe , twahurutse Uvira tuva Kundondo, ariko ejo habaye ikibazo, harabakecuru babiri twazanye ngo tugere hafi ya Kirungwa tumanuka duhanamiye Uvira, barya bakecuru bitangwa nabasore babiri( 2), bo mubwoko bw’Apfurelo babanyaga ibikapo byabo birimo amahuzu n’ikarite Ndangamuntu (carte d’identité ), ntibarekera aho barabakubita umwe bamutema nurutoki igihe barimo bagwanira ibikapu.”
Nkuko byavuzwe aka karengane gakorerwa Abatutsi muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bivugwa ko katangiye kera cane, ahagana mumwaka wa 1960 kugeza none, abo bakecuru bakorewe iryo hohoterwa barikorewe kuruyu wambere tariki 08.05.2023.
Naho mugace ka Gitoga ho muri Rurambo haravugwa ibiganiro byahuje amoko yose aturiye Rurambo (Abapfurelo, Abatwa ndetse na Banyamulenge), ibi biganiro bikaba byarateguwe nabaturage barimo naba Chefs baka karere. Ikigamijwe akaba arugushaka amahoro muri Rurambo ho muri Teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Ibivugwa i Masisi ho mubavandimwe bab’Anyamulenge bo muri Kivu yamajy’Epfo, hongeye kuvugwa kurebana ayingwe hagati yabasirikare ba M23 nihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa.
Nimugihe byamaze kumenyekana ko umutwe wa Nyatura n’Interahamwe bashizwe imbere mungabo za FARDC bakaba bashaka guhangana n’ingabo za M23 zirwanira ukubaho kwabo nababo.
Agace kavuzwemo interahamwe na Nyatura nimu Kirunga cya Nyamuragira, no mugace ka Nyamitabo.
Isaha iyariyo yose bashobora kwambikana, nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru.