
Président wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo , Felix Tshisekedi, yashinje ingabo z’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba kudakora ibibagenewe mu kugarura umutekano mwiza mu burasirazuba bw’ikigihugu cye.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 10.05.2023. saa 7:55 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Président Tshisekedi wa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), kuruyu wa mbere yatangaje ko ingabo zibihugu bya Africa Y’iburasirazuba (EAC) zidakora icazizanye ngozirinde umutekano mubice bagenzura.
Ibi yabitangaje ubwo yari muruzinduko rwakazi mugihugu cya Botswana avuga ko izo ngabo za EACRF zikorana n’inyeshyamba zomumutwe wa M23 urwanira uburenganzira bwabo nababo, kandi ko zishobora kuva mu gihugu cye mu mpera zuku kwezi kwa 6.
Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe inama iraterana y’abayobozi b’umuryango wa SADC muri Namibiya, aho muriyo nama banzuye ko bazohereza ingabo zabo mu burasirazuba bwa Rdc.
Ibihugu bya SADC birimo Afrika y’Epfo, Angola, Tanzaniya, Namibiya, Zambiya, Mozambike, Zimbabwe na RDC.
Ibi kandi byaraye bitangajwe n’umuvugizi wa Republika ya democrasi ya Congo bwana Patrick Muyaya, ubwo yarikumwe nitangaza makuru kumurwa mukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko ingabo za EAC zigize amezi atarimenshi muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo zishobora gusezererwa vuba bagasubira mubihugu byabo, ngo kuko badakora inshingano zabo.