
Kuruyu wa Kabiri tariki 09.05.2023, urugamba rwongeye gukaza umurego kumurwa mukuru wa Sudan.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 10.05.2023. Saa 11:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I khartoum, umujyi mukuru wa Sudan hongeye kuvugwa ibitero byinshi by’indege mu gihe ku rundi ruhande hagaragaye ibikorwa by’ubusahuzi naho Arabia Saoudite ikaba ivuga ko imishyikirano irimo gukorwa kugira ngo imirwano ihagarare mu gihe gito .
Bikavugwa ko umutwe w’ingabo zishigikiye leta yicogihugu arizo zagabye igitero gikomeye zikoresheje indege mukugaba ibitero kumurwa mukuru wa Khartoum no mu nkengero z’ingoro ya Président nk’uko iyi nkuru yabivuze.
Umutwe wa RSF uvuga ko ari wo ugenzura ingoro, ukavuga kandi wagabweho igitero cy’indege iyongoro irasenywa, ariko igisirikare cya Sudani gihakana aya makuru.
Imirwano ibera i Khartoum yubuye ahagana itariki 15.04.2023, iyimirwano ikaba yaratumye abantu ibihumbi magana bahunga ingo zabo ituma haba ikibazo cyo kugeza imfashanyo ku bazikeneye. Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cya L’ONI kivuga ko umubare w’abantu bavanwe mu byabo muri Sudani wikubye kabiri mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko abahunze bageze mubihumbi magana.
Kuruyu wa Gatandatu, izo mpande zihanganye zananiwe kubahiriza kenshi amasezerano yo guhagarika imirwano, zohereje abazihagarariye mu biganiro mu mujyi wa Jeddah wo ku cyambu muri Arabia Saoudite.
Muri raporo ya mbere ku biganiro kugeza ubu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Arabia Saoudite yavuze kuri uyu wa Kabiri ushize ko imishyikirano igamije kugera ku “guhagarika intambara mu gihe gito”, nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya Leta ya Arabiya Saoudite, Al-Ekhbariya.