
Igisirikare cya Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), kirigamba gufata mpiri umwe mubayobozi bumutwe wa UPLC(L’union Patriotique pour la Libération du Congo).
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 22.05.2023, saa 1:05 pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuvugizi wigisirikare cya RDC, Kapiteni Antony Mualushayi Mbombo muri Sokola 1, yemeje ayamakuru kuruyu wambere aho yaciye avuga ko uwafashwe yashinjwaga kwica umusore witwa Philémon Kambale.
Kambale Philémon, akaba yarishwe tariki 16.03.2023, nimugihe uyu musore yazize kwanga kwishura umusoro utemewe na Leta washizweho n’Interahamwe (FDLR).
Kurubu Muhindo, yamaze gushyikirizwa ubutabera bwa gisirikare murako gace ko mumajyaruguru yintara ya Kivu ho muburasirazuba bw’iki gihugu.
Uyumutwe wa Mai-Mai usanzwe ukorera mu gace ka Kalunguta, mu birometero 25 mu majyepfo y’umujyi wa Beni.
Muriki gitondo canone hakomeje no gukwirakwiza inyandiko nyinshi zatanzwe nigisirikare ca Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), zemeza ukwishongora kwizingabo, zimwe mwizo nyandiko bazitaye muhanda wa Beni-Butembo izindi bazishira mumidugudu yomuri utwo duce.
Ikindi nuko ubuyobozi bwa Sokola 1 buvuga ko bwafashe ingamba zogucunga umutekano kugira ngo umutekano uhagarare neza muribi bice bya Beni.
Twibuke ko abaturage bo mu majyepfo y’umujyi wa Beni, badasaba gusa kwambura intwaro Abarwanyi ba Mai-Mai, ahubwo banasaba ko bimurwa, bakava muribyo bice.