Mwangachuchu akomeje kwitwa Umunyarwanda.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 24.05.2023, saa 10:55pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri Republika ya Democrasi ya Congo, urukiko rwagisirikare, rwakomeje guhamya ko Mwangachuchu ari Umunyarwanda, nimugihe uru rukiko ruvuga ko rwamufatanye icyemezo cy’uko yipimishije icyorezo cya Covid-19 mugihugu c’Urwanda.
Uyumugabo yarasanzwe ari umudepite muri Republika ya Democrasi ya Congo, muburasirazuba bw’iki gihugu akaba kandi azwiho kuba umukire kurwego rwiza muriki gihugu azwi kwizina rya Edouard Mwangachuchu.
Urubanza ruracakomereje mu rukiko rukuru rwa gisirikare ahari gereza nkuru yagisirikare ya Ndolo ho muri Kinshasa, kumurwa mukuru w’iki gihugu ca RDC.
Kuruyu Wakabiri 23.05.2023, arimbere yurukiko Mwangachuchu yambaye bisanzwe imyenda yinfungwa, gusa byagaragaraga ko atishimye, uru rukiko rwamuregaga rushingira ku mpaka zanditse mubirego bye zivuga ku bwenegihugu bwa Mwangachuchu.
Ubushize uru rukiko rwagaragaje ko iki cyemezo kigaragaza ko Mwangachuchu, yarafite icyemezo yipimishije icorezo cya Covid-19, mugihugu c’u Rwanda ahari ikigo gishinzwe ubuzima mumwaka wa 2021, ko ico cemezo cyanditseko uyumugabo ari Umunyarwanda, kandi ngo kiri mu byo yashikirije urwego rw’abinjira n’abasohoka.
Mwangachuchu yavuze ko mu bihe bya Covid-19, we n’abandi Banyekongo benshi bipimishirizaga iki cyorezo mu Rwanda, bagatega indege ziva i Kigali zijya i Kinshasa kuko ikibuga cy’indege cya Goma cyari gifunze.
Akomeza avuga ko iki cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda, ko atakizi akacyita ko arimpimbano.
Yagize ati: “Icyantangaje ni uko babonye gusa urupapuro rwimpimbano mu nzu yanjye kandi nkora ingendo nyinshi. Mu zo neretse urwego rw’abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda, uru ntabwo rurimo.”
Mwangachuchu ati: “Hari Abanyekongo benshi banyuraga mu Rwanda, nta bundi buryo bwari buhari bwo kugera i Kinshasa kuko ikibuga cy’indege cya Goma cyari gifunze. Urwo rupapuro si urwanjye.”
Mwangachuchu akurikiranweho ibyaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, nkuko abashinzwe umutekano babivuga.
nonese uretse ubucucu bwigisirikare cya Congo Congo yatangiye gupima covid_19 muri mpera za 2021 mugihe abandi babihereye 2019 none bashakiki twavaga Goma tukaja gupimwa Murwanda tukishura 50$ kugeza bamanuye tubaka dupimira 5000frw Nico gihe Congo yakangutse igatangira gupima uretse yuko nibipimo byabo bitazabibona covid