• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hamenyekanye Ibyavuye Mumubonano Wa Président Félix Tshisekedi Na Eugène, I Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
May 24, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye ibyavuye mumubonano wa Président Félix Tshisekedi na Gasana Eugène wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Haheruka kwerekanwa i photo igaragaza Eugène Gasana yicaranye n’a President Félix Tshisekedi, gusa ibi bishobora nogukorwa hifashijwe ikorana buhanga ariko iyo photo yo byavuzweko arukuri kuzuye munkuru dukesha Igihe.

Aba bagabo bombi nkuko iyo nkuru Yigihe ikomeza ibivuga ivugako bahuye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, bahurira i Kinshasa.

Président Felix Tshisekedi, yakiriye Gasana mu biro bye nkuko asanzwe yakira nabandi bashitsi bamusuye.

Uwo muhuro wabo wabaye mugihe iki cyumweru gishize abagize ishaka rya RNC bahuriye i Washington bagashinga irindi huriro rishya, ibi bikaba byatangajwe n’a Radio ijwi rya Merika Mukirundi nikinyarwanda.

Ubwo Gasana Eugène, yahuraga na Président Tshisekedi, bagiranye ibiganiro bigaruka ku mugambi w’abatavuga rumwe na leta ya Kigali, bari mu bikorwa byo gushaka imbaraga kugira ngo barusheho guteza umutekano mubi i Kigali .

Urugendo rwe i Kinshasa rwari muri gahunda yo gushaka Ubushobozi kuri President Tshisekedi, kuri none wanze leta ya Kigali nkuko bigaragara igihe atanga ibirego arega iyi leta.

Bivugwa ko nyuma y’ibiganiro, aba bagabo bombi bafashe ifoto ifite ikindi gisobanuro. Ubusanzwe ifoto nyuma y’ibiganiro, aba ari ikimenyetso cy’urwibutso impande zombi zizajya zireba zikibuka ko hari ibyo zemeranyije.

Nkuko iyonkuru ikomeza ibivuga byavuzweko Gasana yiphotoje iyo photo murwego rwogukangurira abatavuga rumwe n’a leta ya Kigali kumuba hafi iyo photo ikaba nkikimenyetso ko babonye ubafasha bwo kurwanya Kigali.

Ni ko byagenze koko iyi photo yakoreshejwe mu gutegura inama yabereye i Washington, Gasana akereka abatavuga rumwe n’u Rwanda ko bafite igihugu kibashyigikiye, aricyo RDC.

Muri bamya batanze ubuhamya babaye mubiganiro i Washington DC byaje kubyara Ihuriro rya RNC yatanze ubuhamya agira ati : “Gasana ni we wari wabatumiye hanyuma abereka ifoto ari kumwe na Tshisekedi nk’igihamya cy’uko bafite uzabatera ingabo mubitugu.”

Bivugwa ko yabasobanuriye ko Tshisekedi yemeye kubashyigikira cyane ko afitanye ibibazo n’a leta ya Kigali .

Guhura kwa Tshisekedi na Gasana Eugène, bije nyuma y’aho ishaka rya RNC ricitsemo ibice bitewe n’ibura rya Ben Rutabana, bivugwa ko yishwe mu 2021 nubwo nta wabonye umurambo we.

Rutabana yabuze ahagana mukwezi kwacenda(9), umwaka wa 2021, nyuma yuko yaravuye mu Bubiligi agiye muri RDC anyuze muri Uganda.

Urugendo rwe rwari rwateguwe na Kayumba Nyamwasa washakaga ko nagera muri Uganda azakomereza muri Congo, hanyuma agahura n’abarwanyi bashya b’umutwe wa RNC. Nyuma yaho ntwawe uzi iyo yabyaje kurangirira ibyurugendo.

Murico gihe nibwo abarimo Mushiki wa Ben Rutabana batangiye gutaho infane Kayumba Nyamwasa.

Ni we waharuriye inzira abayobozi ba RNC kugira ngo bisange kuri Uganda, mu gihe icyo gihugu kitari kibanye neza n’u Rwanda.

Gusa Gasana Eugène, uheruka Kuganira na Président Félix Tshisekedi, bivugwa ko ntawe uzi inshingano ze muri RNC ariko azwiho nkumuntu ushinzwe diplomasi.

Kwiyambaza Président Tshisekedi, bigakekwako aruko uyu mukuru wigihugu ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’igihugu cye mumwaka wa 2022 ahagana mukwezi kwa 11, muricyogihe President Félix Tshisekedi, yatangaje ko azafasha uzamwiyambaza wese gukuraho ubuyobozi bwa leta ya Kigali.

Yagize Ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshwe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore .”

Uwo mugambi wa Tshisekedi uhuye neza n’uwa Gasana n’abandi barimo RNC kuko bashaka kubangamira leta ya Kigali.

Si ubwa mbere Republika ya Democrasi ya Congo ivuga ko izaha u bufasha abashaka guhungabanya umutekano wa Kigali kuko nyakwigendera bwana Président Laurent Desire Kabila ari mubafashije FDLR kugira imbaraga ndetse akabaha nibikoresho byagisirikare ahagana mumwaka wa 1999.

Amakuru avuga ko Tshisekedi yiyemeje gufasha uwo ariwe wese uzemera guhungabanya leta ya Kigali.

Tags: Eugène GasanaTshisekediUmubonano

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?