Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 25.05.2023, saa 12:05 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abagize Sosiyete Sivile muri teritwari ya Masisi na Rutshuru basabye ubutegetsi bwa Kinshasa gutangiza ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 kugeza uvuye ku butaka bwa DR Congo.
Hari hagize igihe havugwa ko ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo ( FARDC), zikomeje kohereza ingabo ninshi mubice biherereye muri Masisi uko boherezaga ingabo ninako bohereza ga nibibunda biremereye, ibi bikaba byaravuzwe na Major Willy Ngoma, uvugira ingabo za M23.
Gusa abasivile bo mubwoko bw’Abatutsi bo muribi bice bakomeje guhohoterwa nimitwe yitwaje intwaro ikorana n’a leta kugeza bashinze abasivile birwanaho arinaho abaturage batari ab’Atutsi bahereye ko basaba leta ya Kinshasa kurwanya M23 bakayirandura kurubu butaka nkuko byavuzwe.
Ibi bibaye mugihe igihugu ca USA, cyasabye leta ya Kinshas guhagarika imikoranire iyariyo yose bagirana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR irimo abasize bakoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994 kandi bakaba banarwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga mukuru wa Amerika, Antony Blinken, mu kiganiro yagiranye na Président wa Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi, tariki 23.05.2023, bifashije telefone, ngendanwa.
Amerika kandi ikoresheje umunyamabanga mukuru wayo Blinken, bagaragarije Président Tshisekedi ko bahangayikishijwe nuburyo polisi yicyo gihugu yagaragaje ukutubaha ikiremwa muntu mumyigaragambyo iheruka i Kinshasa, nimugihe polisi yagaragaje urugomo rubi.
Hakaba hari nabakomerekeye muriyo myigaragambyo ndetse abandi bavanwa mu byabo ubuzima bwabo bukaba buri mu kaga.
Blinken yakomeje ahamya ko Leta ya RDC ifasha FDLR, asaba ko ibyo kobigomba guhagarara vuba.
Yagize ati: “Leta ya RDC ikwiye guhagarika imikoranire yose igirana na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro itari iya Leta.”
Ku kibazo cya M23, by’umwihariko, Blinken na Tshisekedi bumvikanye ko kuba uyu mutwe warekura ibice wafashe byihutirwa, hanyuma ukarambika intwaro nk’uko bikubiye mu myanzuro yafatiwe i Luanda na Nairobi.