
FBI yahishuye umugambi wigeze kubaho wo kwica umwamikazi Elizabeth, ahagana mu myaka ya za 1980
Umwamikazi Elizabeth wa II, yigeze gusimbuka umutego wari kumwica wabakora iterabwoba ubwo yari mu ruzinduko rwakazi mumwaka wa 1983, nimugihe yari muri Amerika, inyandiko za FBI, zibisohoye vuba muriki cyumweru.
Ibi biro bishinzwe iperereza by’ikigo cya FBI, byashyize ahagaragara amadosiye ajyanye n’uruzinduko rwa nyakwigendera Umwamikazi yigeze kugirira muri Amerika, bikaba bisohotse nyuma y’urupfu rwe!!
Aba bakozi ba FBI barimo kwerekana uburyo FBI, yafashije kurinda umutekano w’Umwamikazi mu ruzinduko rwe, aho yategwa ga imitego nimitwe ikora iterabwoba ya IRA.
Nk’uko bigaragara muri izo nyandiko, umupolisi wakundaga kujya mu kabari ka Irilande i San Francisco, yamenyesheje abakozi bafasha umwamikazi, abasaba guterefona umuntu yavuga ko bigeze guhurira mu kabari.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo yamubwiye ko ashaka kwihorera ku mukobwa we “wishwe muri Irilande y’Amajyaruguru apfa yishwe n’amasasu yarashwe ho”.
Ubwo uwo mwamikazi yashigwagaho iterabwaba hari Tariki 04.02.1983, nibwo umwamikazi Elizabeth wa II, n’umugabo we Prince Philip bari bamaze kugera muri Californiya.
“Uwamutera ga ubwoba yabanjye kumwereka ko amusuzuguye ariko yifuzaga kumugirira nabi. Gusa umwamikazi Elizabeth yakomeje kwihagararaho.”
Mu rwego rwo guhangana nabarimo gukora iryo terabwoba, urwego rukorera mwibanga baraho hafi yikiraro cya Zahabu mu gihe ubwato bwo bwari bwegereje, ariko urugendo rwo rwarakomeje.
Guta muriyombi abarimo bakora ubwo bugizi bwanabi ntabwo FBI yabishize ahagaragara.
Dusanga gusa kurubuga rw’amakuru rwa FBI, rwashizwe hanze kuruyu wa mbere ayamakuru ariko agaragaza ko harizindi nyandiko zihishe badashaka kugaragaza.
Muriyi nkuru dusangamo nyakwigendera umwamikazi, yarakoze ingendo ninshi muri Amerika, aho harimo nu ruzinduko rwo mumwaka wa 1983 urwo yagiriye mu burengerazuba, rwaje mu gihe habaye amakimbirane mu gihe cy’ibibazo byabereye muri Irilande y’Amajyaruguru.
Mu 1976, nyakwigendera Umwamikazi kandi yari mu mujyi wa New York mu birori byo kwizihiza imyaka magana abiri ya Amerika.
Hano dusanga Mubyara we wa kabiri Lord Mountbatten, yariciwe mu gitero cya bombe cyabo mumutwe witerabwoba wa IRA ahagana ku nkombe za Sligo, muri Repubulika ya Irilande, mumwaka wa 1979.
Mbere y’uruzinduko rw’umwamikazi, i Kentucky mumwaka wa 1989, aha dusanga urwego rwa FBI rutangaza ko “Bishoboka ko abakoraga iterabwaba babitangiye kera abarikoraga bari bashigikiwe ni ngabo za Repubulika ya Irlande (IRA).”
Yakomeje ivuga ko “Boston na New York basabwe gukomeza kuba maso ku iterabwoba iryo ari ryo ryose ryibasira umwamikazi Elizabeth II.
Nyakwigendera Umwamikazi wari ufite amafarashi asiganwa, azwiho kuba yarasuye Kentucky inshuro nyinshi harimo ko yahageze nigihe harisiganwa rya Derby(Isiganwa ryamafarashi).
Mu ruzinduko yakoze mumwaka wa 1991, yari kureba umukino wumupira bitaga baseball, na Perezida George H Bush, yari yawitabiye.
FBI yari yarihanangirije urwego rw’ibanga ko “amatsinda yo muri Irilande” ateganya kwigaragambya kuri sitade icyogihe.”
FBI yabwiye NBC News ko hashobora kubaho “izindi nyandiko” zihari usibye izasohotse muri iki cyumweru, ariko ntiziremererwa kurekurwa ariko ibikubiyemo akaba ari amabanga ajanye nuburyo umwamikazi Élisabeth yahushijwe kwicwa mumyaka yashize.
