Abaganga bo mungabo za EACRF ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba(EAC), muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafashije umubyeyi wo muri Kibumba kubyara.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 28.05.2023, saa 4:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umubyeyi wumukongomani mugace ka Kibumba ho muri Teritware ya Nyiragongo, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ingabo zavuye Kenya zamufashije kubyara maze yibaruka umwana wumuhungu.
Ibiro by’izi ngabo za EACRF byasobanuye ko uyu mubyeyi yabyaye mwijoro ryo kw’itariki 26.05.2023, ahagana mumasaha yu rukerera. Gusa nyuma uyu mubyeyi yongeye kwerekeza kwivuriro ririhafi aho murako gacye izingabo za Kenya zongera kumuherekeza kugira ngo aje guhabwa ubundi bufasha.
Ikindi kandi nuko ingabo za Kenya zongeye kumuherekeza mu rugo iwe avuye kubitaro maze zimuha n’ibiribwa birimo agafuka k’umuceri, nk’uko bigaragara mumafoto bikaba biri nomubyo ibiro byizingabo byatangaje.
Ingabo ziri mu butumwa bwa EAC zivuga ko zikomeje kurinda abasivili, imihanda minini n’urujya n’uruza, zikanatanga ubutabazi aho bukenewe, ibi byose bigakorerwa mu bice zigenzura.
Ingabo za Kenya zirimubutumwa bwamahoro Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, zimo kuhamara igihe kingana namezi atandatu, aho binavugwa ko izingabo zimaze guhindura byinshi harimo no kugarura umutekano muribi bice.
Aha muburasirazuba bw’ikigihugu, haringabo zakarere mubutumwa bwa mahoro, nyuma yiza Kenya harikandi nizavuye i Burundi, Sudan Y’epfo ndetse niza Uganda.