Abahunze mubicye bya Kitchanga bahungira Mubwiza, barasaba Leta ya Kinshasa koyabaha ubufasha.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 29.05.2023, saa 6:15 AM, kumasaha ya Goma na Minembwe.
Bamwe mubavuye mubyabo bari ahitwa Mubwiza aha akaba ari muri Teritware ya Rutshuru, chefferie ya Bwito ho muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu cya Republika ya Democrasi ya Congo, barasaba Leta ya Kinshasa kubaha ubufasha kimwe nizindi mpuzi ziri muri Teritware ya Nyiragongo.
Izompunzi cyangwa se abavuye mubyabo. Mumakuru dufite yizewe agera kwisoko ya MCN, yemeza ko abo bavuye mubyabo barihagati yabantu ibihumbi bitandatu namagana atanu(6500), nibihumbi birindwi (7 000).
Bakaba barahunze igihe imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, harimo Wazalendo bicyaga abo mubwoko bw’Abatutsi bari mubice bya Kitchanga nahitwa Burungu. Gusa aba bavuye mubyabo barimo amoko yose ab’Ahutu,Tutsi ndetse na Bahunde. Aka gace ko Mubwiza kakaba kari mumaboko y’Ingabo za EAC, zirimubutumwa bwamahoro muburasirazuba bw’iki gihugu ca Congo.
Bwiza yabanjye kubamo Impunzi zibarigwa mu 5000 aha nimugihe ubwicanyi bwari bukomereye abo mubwoko bw’Abatutsi bikavugwa ko bicwaga na Wazalendo n’a FDLR mubicye bya Burungu nomuri Kitchanga murico gihe harab’Atutsi babarigwa mumagana bishwe bazira uko baremwe. Mugihe ingabo za EACRF zageze aha muribi bice izompunzi zakomeje kwiyongera kandi zizamo amoko yose aturiye Kivu y’Amajyaruguru nkuko amakuru akomeza abivuga.
Gusa amakuru dukesha bamwe murabo bakuwe mubyabo bavuga ko izingabo za EACRF zitabatabariza kugira ngo bahabwe ubufasha kimwe nabandi bakuwe mubyabo, muminsi ishize umuvugizi w’igisirikare ca M23 yabikomojeho ubwo yavugana ga nitangaza makuru avuga ko izompunzi zitagira kirebwa .
Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ibibazo by’intambara byakomeje gushegesha imitima yababutuye ariko ahanini bikaba byariyongeye ahagana mumpera z’umwaka w’ 2021 ubwo intambara zongeraga kubura hagati y’Ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC) numutwe w’itwaje intwaro wa M23.
Iz’intambara zatumye ibihumbi amagana bakugwa mubyabo abandi barapfa.