Minisitiri wamashuri muri Republika ya Demokarasi ya Congo, Tony Mwamba, yasubitse ibizamini byari biteganijwe gukorwa bisoza umwaka wanyuma wamashuri abanza, akaba yabisubitse Muntara zigera kuri zirindwi.
Mu itangazo Minisitiri Tony Mwamba Kazadi, aheruka gushira ahagaragara kuruyu wa kabiri, ryavugaga ko ibyo bizamini bya TENAFEP, bisubiswe kuguza kuwambere tariki 12 no ku wa kabiri tariki ya 13.06.2023.
Byasubitswe murizi ntara zikurikira:
- Sankuru 1 ifite icyicaro i Lodja,
- Sankuru.
- Tshuapa.
- Tshuapa .
- Haut-Uuélé.
- Haut-Uele .
- Bas-Uuele.
Dukurikije iyi nyandiko, isubikwa ryibi bizamini byemezwa ko bifite ishingiro.
Gusa Ibi bizamini izindi ntara byarakozwe nko muri Kivu yamajy’Epfo, aho byanavuzwe ko tariki 31/05/2023 muri Groupement ya kigoma, ho muri Chefferie de Bafuliru, bamwe mubanyeshuri barikumwe nabayobozi babo ubwo bari berekeje gukora ibyo bizamini baguye mumutego wabantu bitwaje intwaro kugeza ubu ntibaramenyekana, nimugihe bari bageze ahitwa Kagabwe, ubwo murico gitero cabagizi banabi hangirikiye byinshi harimo nimpapuro ziteguyeho ibizamini ariko amakuru twahawe yizewe nuko ntawahasize ubuzima.
Ikindi nuko Muminembwe, Bibogobogo ibizame ho birimo gukorwa, nkuko ayamakuru twayahawe nabamwe baturiye utwo turere.