Umutekano muri Kivu yamajy’Epfo, haravugwa mo uruntu runtu.
Muyateguriwe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 03.06.2023, saa 7:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kamanyola ho muri Teritware ya Walungu, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, kuva kumunsi w’ejo hashize tariki 02.06.2023, haravugwa ko aha muraka gace hateraniye ibiganiro byiswe ko ari u gukangurira abashinzwe umutekano kubamaso maze ngo bagatangira ubushotoranyi kugihugu cigituranyi, nkuko ayamakuru tuyabwibwa nabamwe baturiye aka karere.
Bikemezwa ko numusirikare mukuru ufite ipeti rya General wo muri Secteur ya Uvira murwego rwa gisirikare ko yitabiriye ibi biganiro aho binavugwa ko yahageze kuva kumunsi w’ejo hashize akaba yagejeje amasaha yokugicamunsi cuyu munsi kuwagatandatu.
Harandi makuru avuga ko umusirikare ushinzwe Iperereza kurwego rw’intara ya Kivu yamajy’Epfo n’a Komanda Région baheruka kugirana umubonano wo mwibanga bawugirana n’a Lieutenant Gen Prime Niyongabo, womugihugu cu Burundi, uyu mubonano ukaba ufitanye isano nibiganiro bikomeje kubera muri Kamanyola.
Ibi bibaye mugihe muri Teritware ya kalehe mugace ka Nyabibwe hafungiwe umusore womubwoko bwa Batutsi akaba azira ko yoba afasha insore sore kuja mumutwe wa M23.
Uwatanze ayamakuru kuri Minembwe Capital News, yayibwiye ko uwo musore yitwa Ngoga, akaba avuka mugace kohafi ya Nyabibwe kitwa Mukwija ho muri Teritware ya Kalehe.
Ifungwa ryuwo musore amakuru akemeza ko aritegeko ryatanzwe nubuyobozi bwa gisirikare Muntara (Région) ya Kivu yamajy’Epfo.
Imulenge ho muri Kivu yamajy’Epfo naho haravugwa umutekano muke :
Amakuru amaze kumenyekana nuko ahitwa Nyaruhinga ho mumajy’Epfo ya Komine Minembwe, akaba aruduce tugana mu Rulenge, aha murakaga gace kagaragayemo Mai Mai ndetse na Red Tabara aho bivugwa ko boba barimo kwitegura kugaba ibitero mumihana ikikije Minembwe .
Nimugihe mu Minembwe iz’inyeshyamba za Maï Maï Bishambuke n’a Red Tabara, bari baheruka kugaba igitero tariki 31.05.2023, mugace ka Rutigita, iki gitero kikaba cyarishe abaturage babiri barimo Pasteur w’itorero rya 34ème CADAF.
Naho Indondo ya Bijombo haravugwa ko ingabo ziyobowe n’a Karemera zashinze ibirindiro byabo ahitwa ku Kamacumu.
Karemera aheruka kuvugwa kumunsi w’ejo hashize ubwo yaravuye mubice bya Kamombo nimugihe yaramaze kugera ahitwa mu Masoro hahanye imbibi no Kukamacumu.
Ubwo ingabo za Karemera n’a Koboyi zari mu Kamombo, byavuzwe ko abaturage bo mubice byo Muchohagati Chaza Rwerera, baribanze gutahuka nimugihe aba Baturage bari baheruka kwemezanya nabatware babo ndetse ninzego zishinzwe umutekano mumisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), ko bagiye gutahuka bakubaka akarere kabo, ibyo biganiro byogutahuka bikaba byarabaye Tariki 28.04.2023, bibera ahitwa Mikenke.
Kirembwe: Mugace ka Kirembwe agace gatuwe n’a Babembe haravugwa ibiganiro bisa nibiri mu kamanyola, aho byavuzwe ko ingabo za Republika ya democrasi ya Congo, zikomeje gukangurira aba Bembe nimitwe yitwaje intwaro ikorera muribyo bice kwitegura gushotora Igihugu cigituranyi.
Kamanyola nagace gahanye imbibi n’a Bugarama ho mugihugu cu Rwanda.