Haratutumba intambara muri Kivu yamajy’Epfo.
Yateguwe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 04.06.2023, saa 10:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngoyashizeho uburyo busha buzayifasha kurwanya ubutegetsi bwa Kigali.
I Kamanyola ho muri teritware ya Walungu, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu cya RDC, haheruka kubera inama yahuriwemo nabayobozi batandukanye bomunzego zishinzwe umutekano muriki gihugu. Iyonama ikaba yaratangiye kuruyu wa Gatanu, tariki 02.06.2023, ikaba yararangiye mwirijoro ryakeye ryokw’itariki 03/06.
Nkuko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, nuko iyonama yabayemo numusirikare mukuru wavuye i Kinshasa kumurwa mukuru w’igihugu cya RDC, bwana Gen Mukendji Basengo Djuman, waje aserukiye Umugaba w’ingabo za FARDC.
Muriyo nama kandi hitabiriye nabayobozi batandukanye bagisirikare nabagisevile, Umukuru w’ingabo muri Kivu yamajy’Epfo(Commandant Région), uhagarariye Iperereza muriyi ntara (Chef wa Renseignements) Komanda wa opération muri Secteur ya Uvira ndetse na Guverineri wiy’intara ya Kivu y’Epfo, aba nibo bari bitabiriye inama yamaze iminsi ibiri(2), muri Kamanyola ho muri Teritware ya Walungu.
Muribimwe byigiwe muriyonama harimo kongera ingabo Nyangezi no kumupaka wa Kamanyola, uhuza RDC nu Rwanda. Hizwe kandi uburyo abashinzwe umutekano baba maso bakarinda ubusugire bw’igihugu cyabo nogushotora Igihugu ca baturanyi nimugihe babwiye abitabiriye ibyo biganiro ko ingabo zuwo bise umwanzi ko zishaka kwambuka kubutaka bw’aCongo.
Ibi bisa nibyo Président Félix Tshisekedi, yavuze ubwo yaganiraga nurubyiruko rwa Rdc, i Kinshasa, mukwezi kwa 12/2022, nimugihe yarafashe ijambo maze avuga ngo: “Abanyarwanda ntacyo dupfa ahubwo leta ya Kigali niyo kibazo kuri RDC. Abanyarwanda barashaka ko tubafasha kwigobotora ingoma yigitugu.”
Amakuru yizewe agera kwisoko ya MCN, nuko mubiganiro byari Kamanyola harimo na bamwe mubayobozi bumutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya leta ya Kigali.
Nyuma yibi biganiro Kamanyola hagaragaye abasirikare benshi harimo n’Imbonera Kure ziva mugihugu cu Burundi ndetse n’inyeshamba zomumutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda ahagana mumwaka wa 1994.
Inkuru ikomeza ivuga ko Kominote ya Chinyabuguma aribwo bwoko bwa Bashi, basabye ubutegetsi bwa Kivu yamajy’Epfo, kubarinda ntibongere kubona intambara maze bavuga ko bo biteguye gukorana nuzaza wese kubutaka bwabo aho bagize bati: “Twebwe Kominote yabatuye i Bukavu(Abashi), uwo mwita umwanzi nakandagira kubutaka bwa Kivu yacyu tuzamanika amaboko kuko ntidushaka intambara, kandi tuzakira uzazana amahoro wese.
Ibendera rigiye kuzamuka nezaaa ndabona ntagusigaye hariho nurwandiko twafashwe ruhishura amasezerano yazamayi mayi zagiranye ninterahamwe avugango bafatikanye batere urwanda bahirike ingoma ya Kagame. Ibyo nibyo bidusunikira kumasezerano
Zana urwo rwandiko nshuti.