Umutekano wabo mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), muri Kivu yamajy’Epfo ukomeje kuba mubi.
Yateguwe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 04.05.2023, saa 12:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byavuzwe ko kuruyu wamungu (Kucumweru), Umushumba w’itorero rya 8ème CEPAC, Reverend Pastor Abdallah Rushikana, yakiriye ah’Imana nimugihe yaragiye kw’icwa bamutwitse nkuko nubundi byakorewe abandi Banyamulenge nkawe. Aho muminsi yashize Major Joseph Kaminzobe yakuwe mubandi basirikare ba FARDC bakoreraga i Baraka, bamwica bamutwitse nimugihe bari berekeje Uvira bageze mugace ka Lweba. Ibikandi byabaye nokuri Kalima Ntayoberwa, watwitswe azirako ari u Mututsi(Umunyamulenge).
Uwatanze ubuhamya ko Rev Abdallah Rushikana, yakiriye ah’Imana yavuze ko ibyo byabereye Muruyu muhanda wa Bukavu ugana i Mwenga yagize ati: “Kurubu muri Kivu yamajy’Epfo, Umunyamulenge(Umututsi), agereranyijwe namatungo, kuko kuribwa kwayo nibisanzwe.”
Yakomeje atanga ubuhamya uko barokotse. kurikira ubuhamya bwose:
“Bari benshi barabashumba bo mwitorero rya ba 8’ème CEPAC, bari bavuye Murugendo rwivugabutumwa. Basanga abantu benshi bafunze umuhanda wa Bukavu Mwenga, nimugihe hari hapfuye umuntu wishwe kibandi. Baravuga ngo kugira ngo bashire uburakari bave mu muhanda ngo ahubwo haboneke umunyamulenge bamwicye. Bamurye bakunde bafungure umuhanda. Bahita batondeka gushakisha mu modokari basangamo Rev Abdallah. Bariyamirira bati turamutoye. Aba Collègues bafatikanyije umurimo wivuga butumwa bamusabira kumureka. Ibi bibaye mumwanya muto ushize.”
Nimugihe kandi bibaye muriyi Ntara hakomeje kuvugwa umutekano muke FDLR na Fardc bakomeje kwisuganya ngo bakore ibitero kugihugu c’u Rwanda nkuko bigaragara munama yarangiye ejo hashize i Kamanyola ho muri Teritware ya Walungu.
Andi makuru avuga ko Abaturage bari barahunze mu Kamombo, ko bongeye gutahuka cangwa guhunguka, bavuye mu Minembwe, bakaba bamwe baratangiye kuhagera kumunsi w’ejo hashize.
Mubahungutse harimo na b’Apfurero, Abanyamulenge ndetse n’a Banyindu.
Guhunguka kwa Baturage bo Muchohagati Chaza Rwerera, biri mumasezerano bashizeho ubwo amako yose aturiye Ichohagati Chaza Rwerera bateranaga tariki 28.04.2023, bemezanya kongera kubaka. Ibyo biganiro byarimo nabashinzwe umutekano wiki gihugu (ANR, Fardc Na PNC).
Imana ishimwe rwose ya dukirije umubyeyi wacyu
Tuyizamuriye icyubahiro