Imishikirano yokongera gutuza abaturage Muchohagati Chaza Rwerera, yajemo agatotsi.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 05.06.2023, saa 6:25am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abo mubwoko bwa b’Apfurero, banze ibiganiro bigamije kongera gutuza abaturage Muchohagati Chaza Rwerera, nimugihe aha harihagize igihe abatware bo Muchohagati Chaza Rwerera nabashinzwe umutekano bakora ibiganiro bihuza amako yose kugira ngo abantu bahunze bongere bagaruke bubake aka karere.
Akarere ko Muchohagati Chaza Rwerera, nakarere kagizwe nama Localité atatu ariyo: “1.localités ya Kungwe-Kamombo, Chef, akaba Muhasha lX Mututa Eléazar
- Village Kamombo 1/ Chef Sebatutsi Ntayoberwa
3)Village Luelela / Chef Watanga.”
Aka karere ko Muchohagati Chaza Rwerera kandi kakaba kari muri Hauts Plateaux (High Land Of Mulenge), ya Groupement des Balala-Nord, ho muri Secteur Tanganika Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Abaturage bahunze aka karere muntambara zohambere hagati mumwaka wa 2017,2018 kugeza 2020, ahagana tariki 28.04.2023, habaye ibiganiro rukokoma byahuje abaturage bamoko yose aba Bembe, Abapfurero, Abanyindu ndetse n’a b’Anyamulenge, bemezanya ko bongera kubaka aka karere nimugihe kandi ibi biganiro byarimo nabashinzwe umutekano (ANR, Fardc na PNC ).
Kumunsi w’ejo hashize byari biteganijwe ko abatware nabashinzwe umutekano bongera guhuza aya moko kugira ngo bashire mungiro ibyo guhunguka nkuko byari mumasezerano maze Abapfurero batuma kub’Anyamulenge ko bo badashaka kongera guhura nabo mubiganiro nimugihe kuruyu wagatandatu ushize, tariki 03.06.2023, Abapfurero banyaze Inka z’Abanyalulenge zari Muchakira ho Muchohagati Chaza Rwerera, Inka zigera kumunani(8).
Mumakuru yizewe twahawe kuri Minembwe Capital News, nuko iz’inka aba Pfurero bazibye murwego rwo guhebuza Abanyamulenge ko batifuza kongera guhura nabo.
Ariko kandi hakaba harinkuru ivuga ko Mai Mai za b’Apfurero bo Muchohagati Chaza Rwerera, bafite groupe zibiri zitavuga rumwe. Igikundi Kiyobowe n’a Col Nzerambuma, nigikundi kitifuza ko haba ibiganiro mugihe igikundi cyo Kiyobowe n’a Col Kibukira cyo cyifuza ko haba amahoro.
Kuruyu wambere tariki 05.06.2023, abatware nabashinzwe umutekano bongeye guhamagara ayamoko kongera gukora ibiganiro.
Ibi bibaye mugihe bamwe mubaturage baribamaze guhunguka bagana Muchohagati Chaza Rwerera, aho bamwe bavuye Indondo ya Bijombo abandi mu Minembwe kurubu abenshi bari ahitwa mu Mikenke.