Umuririmbyi w’umunyarwanda Ufite amamuko Imulenge ho muri Kivu yamajy’Epfo muri RDC uririmba indirimbo za Gospel Nyarwanda arerekeza kumugabane w’Uburaya.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 05.06.2023, saa 7:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuririmbyi Mbonyi Israel, umaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’u Rwanda ko ari buze kwerekeza i Burayi, aho agiye kubana n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bakunda umuzika we.
Nkuko byavuzwe nuko Indege imujana i Burayi agomba kuyifata kuruyu mugoroba wokuwambere tariki 05.06.2023.
Bikaba byemejwe ko i Gihugu cy’u Bubiligi, kwaricyo azakoreramo igitaramo cye cya mbere kuruyu wamungu uza tariki 11.06.2023.
Akazakomereza ibitaramo bye mu bindi bihugu by’i Burayi, nk’u Bufaransa na Sweeden, ib’ihugu bibarizwamo Abanyarwanda benshi.
Mbonyi Israel, yabwiye umunyamakuru wa Radio 10, ati “Kuri uyu mugoroba ndajya mu Bubiligi, igitaramo cya mbere ni ku cyumweru ariko nzajya no mu bindi Bihugu birimo u Bufaransa no muri Suede.”
Avuga ko ajyanye n’itsinda ry’abantu batadantu basanzwe bamufasha mu bikorwa bye byo kuririmba.
Israel Mbonyi agiye kwerecyeza i Burayi, mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nkumusirikare’ yanitiriye album ye.
Nyuma yuko aririmbye indirimbo zose zigize iyi album, Israel Mbonyi yabajije abafana be indirimbo bifuza ko yakwitirira album, abenshi bahamya ko yayita Nk’umusirikare.
Ati “Izina ryaturutse mu bantu, nari mfite amazina nk’abiri ariko Nk’umusirikare ntabwo ryarimo, nari mfite ’Niyibikora’ cyangwa ’Tugumane’.
Israel Mbonyi aheruka kumurika album ye kuri Noheli y’umwaka ushize, aho yanditse amateka yo kuzuza BK Arena. Icyo gihe yamurikaga album zibiri”Mbwira” na “Icyambu”.
Mumwaka wa 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ’Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mumwaka wa 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali, hari mumwaka wa 2017.