Umusore uvuka Imulenge ho muri Kivu yamajy’Epfo, Olivier Rumenge, kumunsi w’ejo hashize yakoze Déclaration isabisha Abanyapolitike bagaragaza ingenga bitekerezo ya macyakubiri ashingiye kumoko , maze aherako arabamagana.
Y’amaganye aba banya politiques bafite ingenga bitekerezo zo gucyamo abantu ndete avuga ko babikora bashaka uburyo babona imyanya muri leta, muriki gihe cya matora duteganya kwinjiramo, mukwezi kwa 12/2023.
Yagize ati : “Intamabara tuzimazemo iminsi ariko guverinoma ntacyo ibivugaho na Minisitiri wa Communication ndetse akaba numuvugizi wa leta ya Congo barakomeza bakarebera ntibabivugeho ndetse bita Abanyamulenge ko baje muri RDC muburyo butemewe namategeko kandi araba Congomani kimwe nabandi ntabwo bashaka ubu congomani, kuko nubwabo.”
“Abanyamulenge bamaze imyaka itandatu muntambara ariko Patrick Muyaya ntacyo arabivugaho .”
“Bamwe muba nyapolitiques bakunze gukoresha amagambo yo gucyamo abantu kugirango bakomeze bashimwe nabantu kuko Congo yakunzwe kuba murubwo bubata.”
“Aba banyapolitike na leta ya RDC muribimwe birengagije birengagije ko intamabara zikomeje gusiga impfubyi ndetse nab’Apfakazi, Inka zab’Anyamulenge zimaze kumarwa naba Mai Mai, namazu yarahiye , Abanyamulenge bari bakwiye gushira hamwe kuko niyo ntwaro imwe isigaye yo kugwanisha kugirango barwanye umuntu uzana amacakubiri muriki gihugu cya RDC.”
Iyi Declaration, uyumusore w’umunyamulenge yakoze nimugihe yarimo aganira nikinyamakuru cya NEWS.CD, gisanzwe gikorera kubutaka bwa RDC muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Subwambere Olivier Rumenge, ahaguruka kuvugira Abanyamulenge, kuko nomuminsi ishize yasuye Impunzi zahunze intambara ya Rurambo zikaba zicyumbikiwe mubicye bya Kamanyola maze abakorera ubuvugizi muri Leta abasabira ubufasha.
Olivier Rumenge, numusore uvuka mubwoko bwa b’Anyamulenge, ho mumisozi miremire y’Imulenge. Ishuri rye rya Kaminuza yaryigiye i Bukavu , ahazwi nkumurwa mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo.