President Paul Kagame yakoze impinduka mubuyobozi bw’igisirikare cye ( RDF).
President Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu nzego nkuru zigisirikare, izimpinduka zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mubarakh Muganga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Muri izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 .06.2023, zasize kandi Juvenal Marizamunda, abaye Minisitiri w’Ingabo.
Juvenal Marizamunda yatsimbuye Maj Gen Albert Murasira, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mumwaka wa 2021 nyuma yo kuvanwa muri Polisi y’u Rwanda aho yari Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Naho Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba asimbuye General Jean Bosco Kazura wagiye kuri uyu mwanya mu kwezi kwa 11/2019 icyogihe yari atsimbuye General Patrick Nyamvumba.
Naho Major Gen Vincent Nyakarundi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganga wabaye Umugaba Mukuru.
Major Gen Vincent Nyakarundi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Colonel Francis Regis Gatarayiha.
Nanone kandi Major Gen Alex Kagame, na we ari mu bahawe imyanya na President Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Inzego z’Umutekanzo z’u Rwanda muri Mozambique.
Major Gen Alex Kagame yasimbuye kuri uyu mwanya, Major Gen Eugene Nkubito na we wagizwe Komanda wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Naho Col Theodomir Bahizi, yagizwe Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe iby’urugamba mu ngabo ziri mu butumwa muri Mozambique.
Lt Col Augustin Migabo yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa umuyobozi wungirije m’umutwe wihariye wa RDF (Special Force Command).
Brig Gen Evariste Murenzi yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igororero, asimbura Juvenal Marizamunda wabaye Minisitiri w’Ingabo.
Jean Bosco Ntibitura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS.