Aba Presidents batandatu (6), bokumugabane w’Afrika, nibo batowe nkabahuza ba Ukraine n’u Burusiya.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 06.06.2023,saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hatowe abahuza Kumakimbirane y’intambara igihugu ca Ukraine cyashoweho nigihugu cu Burusiya, bidasanzwe aba bahuza bazava kumugabane wa Afrika.
Nkuko byamaze kuja ahagaragara iz’Intumwa z’abayobozi bomub’ihugu by’Afrika byemejwe ko aribo bazagerageza gufasha mu gukemura nogushaka igisubizo kirambye kuntambara ibica bigacika muri Ukraine, nkuko biri munkuru dukesha urubuga rwa RFI.
Bikaba biteganijwe ko aba bayobozi b’ibihugu bitandatu(6), bya Africa harimo numuyobozi wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, ko uruzinduko rwabo ruzaba hagati muri uku kwezi dutangiye kwa 06/2023. Ibi nibyatangajwe nibiro bikuru by’a President Cyiril Ramaphosa wa AFrica y’Epfo.
Mu kwezi gushize, President wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko President w’Uburusiya, Vladmir Putin na mugenzi we wo muri Ukraine, Volodymry Zelensky, bemeye kwakira ubutumwa bw’Abanyafrika bugamije kuzana amahoro hagati yabo. Ubwo butumwa bukaba bwaratanzwe naba ba Presidents batandatu ( 6 ) bokumugabane w’Afrika(Umugabane w’irabura).
Ibi byahawe agacyiro n’ibiro bikuru bya President Cyiril Ramaphosa, i Pretoria, byavuzwe ko, nyuma y’inama y’abayobozi b’Abanyafrika yabaye ku wa mbere w’iki cyumweru, banzuye ko bazafatanya kumvikanisha President Putin na Zelensky kugira ngo intambara ihagarare kandi bahabwa icizere ko bazabyumva.
Ikindi nuko itariki iz’Intumwa zizahagurukiraho ikaba itaraja ahagaragara ariko bikavugwa ko bizaba murukukwezi turimo, nanone kandi abayobozi bibib’ihugu bitandatu(6), bose bemeje ko biteguye kujya muri Ukraine kugarura amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya.
Aba Presidents batowe baniteguye kuganda kw’isonga hazamo kizigenza wa Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), harikandi President wa Misiri, Senegali, Afrika y’Epfo, Uganda na Zambiya.
Hakaba hasigaye ko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bari mwitsinda ry’ibi bihugu bahura kugira ngo bategure gahunda yurugenzi rwa ba Presidents b’ibihugu byabo.
Tubibutsa ko Ibihugu bya Afrika aribyo byagize ingaruka cyane kubijanye n’izamuka ry’ibiciro n’ingano n’ubucuruzi kubera iyi ntambara ya Ukraine nu Burusiya.