Ihohoterwa rikorerwa ab’Atutsi muri Republika ya Democrasi ya Congo, rikomeje kwibasira ubu bwoko nimugihe hari Umugabo witwa Duroduro, wo mubwiza muri Teritware ya Rutshuru waburiwe irengero kuva kuruyu wambere w’iki cyumweru .
Nkuko amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avugako Duroduro, yariyazindukiye mugihugu c’u Rwanda, akaba yarahamaze igihe gito agarutse afatwa nabantu batarabasha kumenyekana abaribo ariko bigakekwa ko yafashwe n’Inyeshamba za Fdlr ndetse n’a Nyatura, imitwe ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo ( FARDC).
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Duroduro, ntagushidikanya yashimutswe nimitwe ikorana n’a Leta ya Kinshasa, kuko yahamagaye kwazindukurutse amaze kugera kubutaka bwa RDC, yegereje kugera mu Bwiza Téléphone ngendanwa ye yahise yikuraho, ibyo bice yarageze mo birimo Nyatura na Fdlr.”
Umutekano :
Murimbi ho muri teritware ya Rutshuru, kuruyu wambere w’iki cyumweru abo mumitwe ya Nyatura na Fdlr bakozanyijeho gato numutwe wa M23 , n’Intambara itaramaze iminota 15.
Ibi byabaye ahagana mumasaha yakare mugitondo cyokuruyu wakabiri, nimugihe iz’inyeshyamba za Nyatura na Fdlr arizo zashatse gucokoza Abasirikare bo mumutwe wa M23 birangira Nyatura na Fdlr bayabangiye ingata, nkuko tubikesha umwe mubarwanyi ba M23.
Naho agace ka Djugu ho muntara ya Ituri, ni kamwe mu turere two mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo twasenywe n’Intambara zishingiye Kumakimbirane yamoko yabaye mu myaka mirongo.
Ayo makimbirane yarihagati yaba Hema naba Rendu.
Imitwe yitwara gisirikare yirwirwanaho murutu duce twa Djugu bashinjwa kugira uruhare mu ntambara zidashira zomuri Ituri, dore ko hari nububucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi abitwaza imbunda bakunze kwiroha mubacukura bakabagirira nabi bigakomeza gukurura intambara zahato nahato.
Ibi biva mucegeranyo cabayobozi ba Djugu bashize hanze.