Abarwanyi bo mu mutwe wa Mabondo bongeye gukaza ibitero nimugihe baheruka ga kuvugwa ko bagiye kwinjira muri Kinshasa.
Yanditswe na :Bruce Bahanda, kw’itariki 08.06.2023, saa 7:35am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibitero bya Mobondo bo muntara ya Maï-Ndombe, byongeye gukara hagati yabo n’Ingabo za Fardc nimugihe noneho binjiye mukarere ka Maluku gaherereye muntangiriro zumujyi wa Kinshasa, ugana mumajy’Epfo yuyu mugwa mukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Aka karere ka Maluku gaherereye i Kinshasa, bakinjiye mo nyuma yuko aba barwanyi bishe umuyobozi ushinzwe imibereho myiza yabaturage muraka gace. Tariki 29.05.2023, nibwo aba barwanyi barimo barwanira mugace ka Pongwene, ahaherutse kuvugwa imirwano ikaze, Pongwene ikaba iri mubirometre 400 numujyi wa Kinshasa.
N’intambara zabiciye biracika mubihe byinshi i Maï-Ndombe. Iyintambara yagiye ifata intera ikaba inamaze iminsi mugihe kirenga imyaka 20. Nihagati yamoko ya Bayaka n’a Teke, gusa bivugwa ko byagiye bikururana hakaba hamaze kuvuka umutwe wihaye izina ngo ni : “Mobondo,” kurinone bararwanya leta ya Kinshasa.
Nikenshi ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muriki gihugu cya RDC, byagiye byandika ko aba barwanyi ba Mobondo koboba bafite Igihugu gishobora kuba kirinyuma yabo nimugihe bari batangiye kugaragaza imbaraga murugamba, ninyuma gato yuko bahitanye abashinzwe umutekano 9 muri Maï-Ndombe, barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel mungabo za FARDC.
Ahagana tariki 1.05.2023, minisitiri wibikorwa remezo numutekano, Peter Kazadi, yageze i Kinshasa, ubwo yaravuye mugihugu ca Congo-Brazaville,aho yari yagiye gukurikirana ikibazo cyabari baheruka guhunga intambara zibera i Maï-Ndombe. Aba babarigwa mubihumbi amagana abamaze guhunga intambara murako karere.
Abapesikopi bidini Kelezia Gatolika, muri RDC barimo nabavuye mubindi bihugu baheruka gukorera amasengesho i Lubumbashi mubyo basengeraga harimo intambara ko yahagarara i Maï-Ndombe.
Ninkuru dukesha urubuga rwa RFI.