Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko ingabo zikorera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo zabaye nyinshi nk’abatetsi benshi babishya isupu yimboga.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 10.06.2023, saa 6:57am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ni kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, bwana Minisitiri w’ubanye namahanga wa RDC Christophe Lutundula yavuze ubwinshi bw’ingabo zikorera muri muburasirazuba Bwa RDC, yongeraho n’imiryango mpuzamahanga ihakorera, agaragaza ko ubwinshi bwazo butuma zidatanga umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Mufite ingabo za Kenya, iz’u Burundi, iza Uganda, iza MONUSCO, ingabo zacu, yewe na SADC irateganya kohereza abasirikare. Mu rwego rwa politiki na dipolomasi, mufite ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Abibumbye nindi miryango tutarondora ngo tumare Abatetsi benshi babishya isosi cangwa isupu yimboga cyane mu gihe utamenya uwakoze iki cyangwa utagikoze.”
Christophe Lutundula yatangaje ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC byihutirwa, by’umwihariko muri iki gihe Abanyekongo bitegura amatora yumukuru w’igihugu. Ngo mu gihe bimeze bityo, hazabaho guhuza ibikorwa by’izi ngabo kugira ngo zitange Umusaruro.
Tubibutsako amatora yumukuru w’igihugu ateganijwe kuba tariki 20.12.2023, hakaba hasigaye amezi atarenze atandatu.
Ibi bibaye mugihe haramakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zomuriki gihugu ko Igihugu c’u Bubiligi giteganya kuvana ambasaderi wobo muri Kinshasa ariko ibi ni ibinyoma.
Amakuru atangwa nurubuga rwa RFI, avuga ko Ubutumwa buri gutangwa butatanzwe nuyu ambasade y’Ububiligi cyangwa Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Ati bishobora kuba byavuye kumuntu “Ubyifuza cangwa warose akandika.”