Ibi nibyakuwe mwibagwa yanditswe numuryango wa bugufi wa Nyakwigendera Bonheur Muragwa Sekunzi, uheruka kwitaba Imana ubwo yarafungiwe i Kinshasa, bakaba barandikiye Ubutegetsi bwa Kinshasa ahanini bamenyeshaga abakora mubutungane.
Nibagwa ndende yanditse mururimi rwigifaransa tuyihindura mururimi Rw’ikinyamulenge.
Bagize bati:
“C.P.I,
- Nyakubahwa umukuru w’Urukiko rukuru rwagisirikare.
- Umushinjacyaha mukuru, w’urukiko rwa Bukavu.
- Amashirahamwe arengera agateka kazina muntu kw’isi hose.
-Kuri nyakubahwa minisitiri w’ubutabera akaba numubitsi wicemezo gihanisha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Itengo: “Gusabisha kuburanisha abagize uruhare mwiyicwa rya Muragwa Sekunzi Zakarias Bonheur ndetse nibura ry’umurambo wuwahohotewe.”
“Mwishira mubikorwa ryamategeko y’igihugu ca RDC rya 16,17,18 na 19 ryashyizweho tariki 18/02/2006, rigashirwaho umukono uwo munsi nanone, twebwe abavandimwe bohafi na nyakwigendera Muragwa Sekunzi Zakarias Bonheur, twashatse kubamenyesha ibi bikurikira:”
“Taliki 05/02/2021, nibwo Muragwa, yakorewe ihohoterwa ridafite ico rishingiyeho! rikorwa nabakozi ba leta, Muragwa Sekunzi Zakarias Bonheur umuturage womubwoko bwab’Anyamulenge, yahagaritswe kukibuga c’indege cya Minembwe, nta mpamvu nimwe nimugihe yerekezaga kubitaro kuvugwa i Bukavu, ahagarikwa na Col Alexis Rugabisha, umukuru w’ungirije uyoboye brigade ya 12, ikaba ari brigade ishinzwe ubutabazi bwihuse. Hanyuma uwafunzwe buzira impamvu ntiyabwibwa impamvu yatumye ahagarikwa! we yari yerekeje kuja kuvugwa.
Ibirego yashinjwa ga ntibayari bifite ibimenyetso. Iki babaje ntiyahawe akanya kokongera kubonana nu muryango we, yaje kwisanga yoherejwe muburyo budasobanutse mwibohero rikuru rya Ndolo, i Kinshasa. Kure yaho ubutabera bwe bw’ibanze bwari buri.”
“Umuryango muto utuye Kinshasa niwo waje kuzana inzandiko zivugako uwahohotewe ubuzira impamvu yasanganywe indwara ya diyabete.Nanone kandi ntiyahabwa uburyo bwo kugirango yitabweho nkumurwayi wa diyabete bituma iyo ntambara yarimo irangwa nihohoterwa ndetse no gufatwa nkinyamanswa imuviramo urupfu.“
“Akaba nanone yararangije igihe cye kitaragera kumyaka 42 agenda ubutagaruka akaba yarishwe kubushake bwa bashakaga ko atabaho ubwo hari tariki 05/09/2022 saa moya niminota 25.”
“Kuzira ubusa, koherezwa,nogufatwa nabi bigaragaza ko habayeho kutubahiraza uburenganzira bwa muntu.”
“Nyuma yokubona ko ibyo bakoze bidahagije, bahisemo nogufata umurambo wa nyakwigendera wari muri moroge mubitaro bikuru bya gisirikare i Kinshasa, barawuhisha.”
“Ureba umuryango wa bugufi i Kinshasa, yarahangayitse cyane birangira atabonye Umurambo wa Nyakwigendera wari muri pilizo ya Ndolo. Uyu murambo waje gushingurwa mu buryo butazwi haba ku muryango we wari hafaho ndetse nu m’upfakazi warumaze gusigwa n’a Nyakwigendera. Icyo cyabaye igitondo kibishe cyo kw’itariki 15/09/2022, nyuma yo kwishyura amafaranga yarasabwa aho nyakwigendera yari arwariye, ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwahise butegeka abasirikare ba FARDC kwerekeza mu Minembwe baja gutwara umurambo ahantu hatabashe kumenyekana. Gusa iryo tegeko ryaje riturutse kuba Generari babiri(2), bo muri zone de défense ya kabiri ni yagatatu.”
“Hazamo nibigaragaza ko umusirikare wa FARDC ufite iranka rya captain, yakoze video dufite kuri none igaragaza igihe barimo bashingura nyakwigendera.”
“Izikwa rigaragaza agashinyaguro, video yatugezeho iciye ku mirongo ya Youtube: https://youtu.be/1BiQSw4eL3w , ifite izina riri mukinyamurenge yitwa “MENYUKURI RADIO &TV,” iyo video ikaba iheruka kuzimwa numuntu utuye USA ariwe MEREWENEZA Tharcisse Alias Rutikanga. Kubera izihe nyungu nomubuhe buryo, umuntu utuye USA gute afata iyo video? Ariko reka uwo mwanda tuwurekere ministeri rusange.”
“Abazi indo nindo akaba arinabo bafite ukuri gusesuye kwaka kababaro bavugako Muragwa Sekunzi Zakarias Bonheur yapfuye urupfu ruteguwe kandi benshi bagizemo uruhare byatumye habaho gutinda kumukorera ubutabera.”
“Uru rwandiko rugaragaza akababaro kurupfu rwa nyakwigendera Bonheur wishwe ntampamvu kandi agapfa urupfu rubi kuva ya fungwa,akoherezwa akana hagarikwa. kubwizo mpamvu minisitiri w’ubutabera akaba numubitsi wibyemezo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mwinjwi ry’ibyuma cyangwa bwa email kubera impamvu z’umutekano wacu kandi ategeke ko haba gukurikirana urubanza byihuse kandi bifite intego bikaba vuba. Abakoze ibyo bikorwa bibi byu bunyamanswa bagahanwa kubwibyo bakoze.”
“Hanyuma akanategekako umurambo wa nyakwigendera wa hohotewe wahabwa umuryango we ugasezererwa.”
“Twizera neza ko tuzabona ibisubizo byiza byubusabe bwacu, tukaba tugusaba yewe nyakubahwa minisitiri w’ubutabera akaba numubitsi wibyemezo bya leta kwakira iyi ndamukanyo yacu idasanzwe.”
Izi mpapuro zikaba zirikumwe niyi baruwa:
1 Urupapuro rwo kwamugaganga rugaragaza ko nyakwigendera yari arwaye diyabete
- Urupapuro rwibikorwa bya nyakwigendera.
- Urupapuro rwemeza urupfu rwa nyakwigendera.
- Urupapuro rwemeza ububiko bwa nyakwigendera ‘
- Nicyemezo coguhisha umubiri wanyakwigendera hakoreshejwe indege.
Mw’izina ry’umuryango wa nyakwigendera:
Bisenga Edmond.