
Perezida Yoweli Kaguta Museveni, wa Uganda, Umusaza usanzwe ari umu Kirisitu akaba akunda nogusoma ijambo ry’Imana yemera ko Imana ariyo ya mukijije Corona Virus. Aho yavuzeko yamaze gutsinda urugamba amazemo iminsi ahangana na Corona Virus, abifashijwemo n’Imana.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18.06.2023, saa 7:15pm, kumasaha ya Kampala na Nairobi.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni, wa Uganda yamaze gutangaza ko yatsinze urugamba amazemo iminsi ahangana na Corona Virus, nimugihe kuruyu wa Mungu ibipimo byamaze kwemeza ko ari muzima.
Museveni, akoresheje urubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko nokuruyu wagatatu wiki cyumweru turi gusoza ibipimo byemeje ko yamaze gutsinda nkuko yakunze gukoresha iryo jambo.
Ni k’witariki zirindwi zuku kwezi kwagatandatu, uyumwaka, abaganga bemeje ko Perezida Museveni wa Uganda ko arwaye Corona Virus maze murico gihe ahita yinjira mukiruhuko cyangwa se mukato.
Ariko nkuko bigaragara kuruyu munsi w’Imana Perezida Museveni yatembereye akaba yanabivuze ko yamaze gukira. Yagize ati :
“Ku ntambara mazemo iminsi mpangana n’a corona, ubu hemejwe ko ndi umusaza warangije gutsinda urwo rugamba umwanzi narangije kumunesha, namaze nokumukoza Isoni!! Corona Virus ntaho ngihuriye nayo. Uyu munsi, igipimo cyerekanye ko nahinduye virus ya corona ubusa. Ndetse n’igipimo cyo ku wa gatatu ushize cyagagaragaje ko maze gukira . Icyubahiro nicyuwiteka Imana yaremye ijuru nisi.”