Uyumunsi numunsi wizihizwa n’impunzi kw’isi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 20.06.2023, saa 3:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi kw’Isi, Komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR) yatangaje kuruyu wa mbere tariki ya 19/6/2023 ko hagomba kuzerekanwa ibikorwa bijanye nimishinga Impunzi zagiye zihangira zonyine.
Uyu Komeseri yakomeje asaba ko ibi bihangano byimpunzi bigomba kuzamara iminsi itatu byerekanwa.
Umuyobozi w’intumwa za UNHCR i Goma, Abdoulaye Barry yaboneyeho umwanya wo gushimira guverinoma ya Congo ku nkunga zose zahawe impunzi kuva mumyaka yashize.
Ati: “UNHCR yifashisha uyu munsi mukuwizihiza kugira ngo ishimire ubutwari bw’impunzi kuko impunzi idahitamo guhunga. Ku bijyanye na RDC, ndashaka kubanza gushimira abaturage ba RDC na Guverinoma yabo kuba bazabakira neza impunzi muri iki gihugu.”
Kuri Abdoulaye Barry, yavuze ko RDC yakiriye impunzi ziturutse mu bihugu byinshi mu myaka mirongo yashize.
Ati: “Ubu hashize imyaka mirongo itatu, Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo yagiye yakira impunzi z’u Rwanda n’Uburundi. Mu bindi bice bya DRC, hari n’impunzi zituruka ahandi hatandukanye. Igihugu cya RDC cyakiriye impunzi, mu bihe bigoye cyane.”
Uyu muyobozi wa UNHCR yahamagariye amahanga kwita ku kibazo cy’iburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, no gufasha gukemura iki kibazo kimaze igihe kinini, ariko anasaba ko amahoro yagaruka mu karere. Mu biyaga bigari muri rusange.