
Gusoza ikirio cya Ernesto Karangwa, uheruka kwicwa azira ubwoko bwe mu Mikenke byasojwe kuruyu wa Kane.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 23/06/2023, saa 7:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wakane basoje ikirio cya Ernesto Karangwa, uheruka kwicwa arashwe na Mai Mai Bishambuke. Karangwa yishwe kuwakabiri wiki cyumweru, tariki 20/06/2023, mu Mikenke homuri Secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Karangwa, yishwe na Mai Mai Bishambuke, azira ubwoko bwe kwari Umunyamulenge. Ubwo yicwaga yariyerekeje mu Mulima we guhinga.
Uwatanze ubuhamya bwiy’Inkuru yagize ati: “Karangwa, yerekeje Mumulima kuruyu wakabiri yarikumwe nabandi bakiva mu Muhana wa Mikenke ariko yaje gusigisha bagenzibe intambwe ageze Imbere ahura na Mai Mai iramwica imurashe.”
Aho iki gikorwa cyabereye ni mubirometero 5 naho ingabo za FARDC zifite i Kambi yagisirikare mugace ka Mikenke.
Karangwa yishwe mumasaha yigitondo umurambo we waje kuboneka mumasaha yigicamunsi kubufasha bw’ingabo za FARDC zikorera mubicye bya Mikenke nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace.
Nyakwigendera Karangwa Ernesto, yarumugabo ufite imyaka 50, yasize umuryango wabana barindwi(7), abakobwa bane, nabahungu babiri, numudamu umwe.
Mumisozi miremire y’Imulenge ho mumajy’Epfo ya Kivu, ubugizi bwanabi bwakomeje gukorerwa abaturage bo mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), ibi babikorerwa leta ya Kinshasa irebera.
Abanyamulenge bamaze kwicwa bazira ubwoko bwabo nkuko abaturiye imisozi babwira Minembwe Capital News, umubare wabo umaze kuba mubantu barenga 1000.
Nyuma yurupfu rwa Ernesto Karangwa, uhagarariye Soseyete Sivile muri Minembwe yamaganye iki gikorwa cyakozwe bunyamanswa.
“Twamaganye iki gikorwa cyubwicanyi abantu barapfa nkinyamanswa, umunsi kumunsi. Turasaba abashinzwe umutekano kurinda umutekano wabantu nibyabo Kandi abakoze ibibi bashakishwe bahanwe.”