Inka 20 nizo zaraye zigaruwe m’unka zab’Anyamulenge zimaze igihe zinyagwa naba Mai Mai muri Secteur ya Lurenge.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 23/06/2023, saa 5:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Inka zigera kuri makumyabiri (20), nizo zimaze kumenyekana ko zagarutse m’unka zab’Anyamulenge zimaze igihe kigera mumyaka irindwi zinyagwa naba Mai Mai bo muri Secteur ya Lurenge ho muri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
iz’Inka zagarutse muriki gitondo cyanone cyo kuwagatanu, nkuko tubikesha abaturage ba Minembwe . Nimugihe Kandi mugace ko Muchohagati chaza Rwerera, ahitwa Muchakira haheruka kugaruka Inka zigera kumunani(8), iz’Inka zari zibwe naba Mai Mai batifuza ko haba ubw’unvikane hagati ya ba Pfulero nab’Anyamulenge .
Zikaba zaranyazwe nab’Apfulero mugihe bari mubiganiro bihuza amoko yose ya bantu bo Muchohagati chaza Rwerera. Ubwo barimo baganira kukongera kubaka akarera kabo ko Muchohagati chaza Rwerera.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, yahawe muricyo gihe nuko mubwoko bwa b’Apfurero harimo bamwe batifuza ko i Chohagati chaza Rwerera kitazongera kubakwa hakaba harabandi nabo bifuza ko aka gace kongera kubakwa nabantu bose.
Abarero bifuza ko amahoro agaruka bikavugwa ko boba aribo bafashije izonka ziheruka kunyagwa umunani zigaruka ariko Kandi hakaba harandi makuru avuga ko ubufasha bwavuye mubaturage b’Irwanaho.
Inka za Banyamulenge zimaze kunyagwa n’ibihumbi n’ibihumbi, izo zose zinyagwa leta ya Kinshasa irebera mugihe ibizi neza ko aribwob’utunzi bw’Abanyamulenge.
Mumakuru dukesha abakurambere ba Banyamulenge bemeza ko Inka za Banyamulenge zatangiye kunyagwa mumyaka yakera ahagana mumwaka wa 1964 kugeza kuri none. Izi nka zikanyagwa na Mai Mai, murwego rwogushaka kurimbura Abanyamulenge, nkuko tubikesha bamwe mubasaza ba Banyamulenge.
Hakika