
Ingabo za Fardc zomuri 12ème brigade byatangajwe ko kuruyu wambere tariki 26/06/23, zizasura abaturage batuye mugace ka Kabingo.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 25/06/2023, saa 4:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byamaze kumenyekana ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zo muri 12ème brigade, zizasura abaturage bo mugace ka Kabingo mubirometero bitageze 10 numujyi wa Minembwe.
Izi ngabo za FARDC, zomuri 12ème brigade, Ziteganijwe gusura abaturage ba Kabingo ngo zizaba ziyobowe na General Andre Ohenzo Oketi, aho Minembwe Capital News, yahawe amakuru ko muriyo delegation hazaba harimo naba Notable bagize aka karere ka Minembwe ndetse nabandi banyacubahiro bazaba boherejwe na Komine Minembwe.
Bikaba byanavuzwe ko iyo delegation izaba iyobowe na Gen Andre Ohenzo Oketi, kobazagera no mwisoko iheruka gufungurwa ku murambi witiriwe Izina rya Kabingo (Kumurambi wa Kabingo). Aha akaba arihafi na Kabingo yo muba Burugu.
Ni Soko Imaze iby’umweru bitatu ifunguwe ikaba ikora umunsi wakazirimwe gusa. Ni Soko abaturage ba Kabingo bishimiye cane aho banashima nabaturage b’Irwanaho ko babigizemo uruhare runini kugira ngo iyo Soko ibeho.
Gusa haramakuru amaze kumenyekana kuri Minembwe Capital News, ko iyo delegation itemerewe kurenga ahitwa Kabingo ka Baburugu ngo mugihe bo kwibesha bakarenga aha ngo bakwinjira muri hatari.