
Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, muri L’ONI yateguje ubutegetsi bwa RDC kwinjira mukaga mu gihe MONUSCO yaba yamaze kuva kubutaka bwa Congo Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 27/06/2023, saa 2:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Robert Wood, umugabo uhagarariye igihugu cya Amerika, mumuryango wa L’ONI. Uyu Mugabo yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwinjira mubihe byakaga cangwa se kwinjira mubihe by’umutekano muke kandi bigoye kurushaho mu gihe ingabo z’umuryango wa Bibumbye ( MONUSCO), zaramuka zivuye muriki gihugu.
Ibi Robert Wood, yabivuze ubwo yari imbere y’akanama ka L’ONI, gashinzwe umutekano kw’Isi, maze agaragaza ko bihangayikishije kuba Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, ikomeje gusaba ko ingabo za MONUSCO zava muriki gihugu kirimo imitwe yitwaje intwaro irenga 250.
Uyu Mugabo we ngwabona ingabo za MONUSCO niziva muriki gihugu cya RDC, ibikorwa bihungabanya umutekano biziyongera kurushaho.
At: “Mu gihe Monusco, yagenda, dushobora kuzabona CODECO n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeza kwiyongera bityo umutekano ugakomeza kuba mubi. Hashobora kuzaba ubwicanyi bwinshi, kandi ikibazo kizakomera kurushaho, kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse nubwicanyi bushingiye kumoko.”
Nta gihindutse, byateganyijwe ko MONUSCO itazarenza uyu mwaka wa 2023 ikiri muri RDC. Ni mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu buyishinja kudatanga umusaruro bwari buyitezeho, cyane kuva umutwe witwaje intwaro wa M23 wubura imirwano mu mpera zumwaka wa 2021.
Ubutegetsi bwa Kinshasa nabwo bukomeje guhatiriza ngo Monusco ive mugihugu cyabo ariko ubuyobozi bwayo bwo buvuga ko kugenda ari igikorwa kigira inzira kinyuramo kandi gitwara igihe kinini. Iz’ingabo za Monusco zikaba zimaze kubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, imyaka yababa 21.