Umutwe w’inyeshamba wa M23, urwanira muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bavuze ko batazaja mukigo cya Rumangabo mugihe Kinshasa itarubahiriza ibyo basabwa.
Inyeshamba zo mumutwe wa M23, ibi babivuze mugihe kumunsi w’ejo hashize i Luanda hateraniye Inama yahuje imiryango itandukanye aho barimo biga kukibazo c’Umutekano muke uri Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Basa nubundi nabasubiriyemo ko batazohereza ingabo zabo kuba by’agateganyo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo butarubahiriza ibyo wabusabye.
Tariki ya 20/06/ 2023, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo, avuga ko uyu mutwe wubahirije ibyo wasabwaga byose, bityo ko utegereje ko na Leta ya RDC yubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba bahuriye mu nama ya Bujumbura tariki ya 4/02/2023.
Muri iri tangazo, Kanyuka yavuze ko uyu mutwe witwaje intwaro utazemera kujya mu nkambi mu gihe hatarabaho ibiganiro hagati yawo n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ashingiye ku myanzuro ya Bujumbura yo mukwezi Kwa kabiri.
Tariki ya 31 zukwezi Kwa Gatanu uyumwaka, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira i Bujumbura, bavuguruye icyemezo bari barafashe cy’uko abarwanyi ba M23 bazajya kuba muri zone ya Sabyinyo, noneho banzura ko bazajya kuba by’agateganyo kuba mu kigo cya Rumangabo bagenzuraga kugeza mukwezi Kwa mbere. Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bukomeje kurahira ko butazaganira n’uyu mutwe.
Hashingiwe kuri iki cyemezo cya vuba cy’i Bujumbura, itsinda rigizwe n’ingabo z’akarere ka Afrika y’iburasirazuba, misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’izindi ntumwa z’inzego zihuriweho z’akarere, ryasuye ikigo cya Rumangabo, rireba aho kigeze gitegurirwa M23.
Kuruyu wagatatu umuvugizi wa M23, mubya Politike Kanyuka yatangaje ko ingabo ze ko zigihagaze ku ijambo yavugiye mu itangazo ryo muminsi ishize.
Ati: “Ku byo kujya mu nkambi, uruhande rwa M23 rurasobanutse. Kuri uru rwego rushinzwe ubugenzuzi, twabandikiye amabaruwa menshi y’abavandimwe bacu bicwa n’ingabo za Leta. Ni igihe cyo kuvuga no kugira icyo dukora kuko birakabije.”
Byateganyijwe ko abarwanyi ba M23 bazamburirwa intwaro muri Rumangabo, bajyanwe mu kigo cya Kindu mu ntara ya Maniema, aho bazasubirizwa mu buzima bwa gisivili. Ibyo uyu mutwe si byo ushaka, kuko ngo bitandukanye n’isezerano Leta yawuhereye mu biganiro byabaye mbere yo kongera gufata imbunda ahagana mumpera zumwaka wa 2021.