
Abasirika babiri ba Barundi bari bafungiwe mwibohero rikuru rya Musaga kukibazo cya Banyamulenge bafunguwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 29/06/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Col Barungura Benoit na Mugenzi we Arstude Segatarama umukozi w’iperereza rya Eta major y’u Burundi, bafunguwe aho bari bamaze umwaka namezi umunani bafungiwe mwibohero rikuru rya Musaga, ho kumurwa mukuru wa Bujumbura, mugihigu cy’u Burundi.
Aba basirikare bafashwe tariki 16/09/2021, nimugihe baziraga ikibazo cya Banyamulenge bo mwitsinda rya Twirwanaho aho banafatanwe nundi Murundi Ngoga Prosper warikumwe nab’Anyamulenge babiri barimo Mutoni Sebakanura ndetse nundi Mugenzi we aho baje bava mugihugu c’u Bugande. Aba Banyamulenge bari baje mugihigu cy’u Burundi bashaka ubufasha bujanye nubutabazi bw’intambara Imaze imyaka myinshi mumisozi miremire y’Imulenge.
Nyuma yo gufatwa bajanwe mwiperereza aho barimazemo iminsi 21, bakaba bari bafashwe nabakozi b’iperereza bayobowe na Colonel Nkoroka ndetse na Colonel Kazungu.
Aba basirikare nab’Anyamulenge bavanwe mwiperereza boherezwa mwibohero rikuru ryo Kumusaga batangira kuburana baburaniraga kuri Komine Muha. Abanyamulenge babiri ndetse numurundi umwe witwa Prosper Ngoga baje kurekurwa tariki 20/09/2022. Colonel Barungura Benoit na Mugenzi we Arstude Segatarama barigumamo.
Uyumunsi amakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze guhabwa nuko aba basirikare bamaze kurekurwa aho byemejwe ko barekuwe Kuruyu wakane w’ejo hashize.