Igihugu cya Pologne cyasabye Ubumwe bwa NATO, kobahabwa imbunda za kirimbuzi ngo kibashe kwikiza abo gitinye abo nab’Arusiya n’a Belarus.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 03/07/2023, saa 7:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Minisitiri wambere w’igihugu cya Pologne yavuze ko Igihugu cye gishaka kumvisha ibihugu bihuriye mu Muryango wo gutabarana(NATO) uhuriweho n’ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ko bahabwa ibibunde bya kirimbuzi ngo babashe gukingira ubusugire bw’igihugu cyabo .
Ni igikorwa ngo bashaka ko cyabaho muri gahunda y’uyu muryango yo gusaranganya ubushobozi bw’i bibunda bya kirimbuzi( Nuclear Sharing program), nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe Mateusz Morawiecki.
Yagize ati “Tuzabiganira n’abafatanyabikorwa bacu.”
Yavuze ko mu gihe u Burusiya buheruka gutangaza ko bwashyize zimwe mu ntwaro za kirimbuzi muri Belarus, Pologne na yo “ikeneye ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru”.
Morawiecki yakomeje ati “Dushaka kurushaho gukaza umutekano. Gusangira imbaraga za nucleaire, iyi gahunda yo gufatanya gukoresha imbaraga za kirimbuzi yadufasha gushimangira umutekano.”
Ibihugu bituranye n’u Burusiya bikomeje gukaza umutekano, nyuma y’uko mukwezi kwa kabiri(2), umwaka wa 2022 iki gihugu cy’u Burusiya cyatangije kuvogera Ukraine muburyo bw’intambara.
Intwaro kirimbuzi ubu zimaze imyaka hafi 80 ziriho, kandi ibihugu byinshi bizibona nk’intwaro yo kwiyizeza umutekano wabyo.
Ibihugu icyenda ku isi nibyo bifite intwaro kirimbuzi. Ni u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan, u Burusiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ikigo Federation of American Scientists kivuga ko u Burusiya bufite imitwe y’intwaro kirimbuzi (warheads) 5,977 – nubwo aho harimo izigera ku 1,500 zitagishobora gukoreshwa.
Amerika ifatwa n’irangaje imbere NATO yo ifite 5428. U Bushinwa bufite 350, u Bufaransa bukagira 290, naho u Bwongereza bufite 225.