Itsinda rya Wazalendo n’umutwe wa FDLR, mw’ijoro ryakeye baraye bagabye igitero mugace ka Kahusa homuri teritware ya Masisi.
Mwirijoro ryakeye ryokw’itariki 02/07/2023, igitero cya Wazalendo n’umutwe witerabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda baraye bagabye igitero mugace ka Kahusa gaherereye muri teritware ya Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Agace ka Kahusa nagace karimo abagize umutwe wa M23, mumakuru yizewe Minembwe Capital News twamaze guhabwa nuko iki gitero kitigeze gihira abo mwitsinda rya Wazalendo n’umutwe witerabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda ahagana mumwaka wa 1994.
Nkuko umutanga buhamya yabwiye Minembwe Capital News yagize ati : “Iki gitero cya Wazalendo n’umutwe wa FDLR, bakigabye mumasaha yijoro saa tatu zija kurangira ariko abakigabye basubiyeyo arimbagwa kuko nubu imirambo ya Wazalendo irimo kugaragara kumisozi.”
Ibi bitero bya Wazalendo byatangiye kuruyu wa Gatandatu wicyumweru gishize aho barimo bashotora M23. Binemezwa nabamwe mubarwanyi ba M23 ko habaye agasenyaguro nimugihe Wazalendo batakaje Abarwanyi babo benshi munkengero za Kilolirwe mumigwano iheruka kubahuza.
Nibitero bikorerwa n’a FDLR, Mai Mai ndetse n’a Wazalendo kubufasha bw’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).