Haraye havutse impaka hagati ya baturage n’abasirikare ba bab’Arundi bo mwitsinda rya EACRF mubice bya Masisi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 05/07/2023, saa 7:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumugoroba wokuruyu wa Kabiri ahagana igihe cyisaha ya Sakumi nigice(4:30pm), nibwo imodoko zine(4), zokuruhande rw’ingabo za Barundi bari mubutumwa bwamahoro muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, aba basirikare nabo mumutwe wa EACRF. Ubwo abasirikare ba Barundi bavaga Sake bashaka kwerekeza muri Kilolirwe ho muri teritware ya Masisi abaturage baturiye inkengero za Sake, neza naneza mugace kitwa Kamuronza niho abaturage babahagarikiye maze bararasana hagati ya basirikare ba Barundi nabaturage.
Mukubahagarika niho havutse impaka, ubwo abaturage bahagarika abasirikare ba Barundi bababwirga ko barwanira kuruhande rwa bo mumutwe wa M23.
Aba baturage barimo bashinja ingabo z’u Burundi kuba barafashije M23 muntambara yokw’itariki 01/07/2023, ubwo bahangwaniye n’a Wazalendo mumisozi yunamiye Kilolirwe, nkuko tubikesha itangaza makuru rya Kivu Morning.
Izimpaka hagati ya basirikare ba Barundi nabaturage bo munkengero za Sake zaje kubyara gutana mumitwe maze iyo mirwano Iza kuviramo abaturage barindwi (7), gukomereka . Amakuru akomeza avuga ko izonkomeri zoherejwe kubitaro bya CBCA homuri Goma.
Ibyo abaturage ba Kamuronza homuri teritware ya Masisi, bakoze binyuranye nibyo leta ya Kinshasa ivuga. Nimugihe yahoraga ishima ingabo za Barundi ziri mubutumwa bwa Mahoro muburasirazuba bw’iki gihugu, hubwo bakanenga abasirikare bakomoka mugihugu ca Republika ya Kenya aho bashinjwa kuba baba kuruhande rwa M23.