
Mahoro Peace Association, yashimiwe n’Abanyamulenge baturiye ku Bwegera kubwubufasha batanze abari bashimuswe bakagaruka.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 06/07/2023, saa 8:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibyumweru bibiri byari bishize Abanyamulenge babiri bashimuswe n’inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai. Abashimuswe bari abo mumuryango umwe aribo Serugo namushiki we Ntubuke, bakaba ari bene Rutambuka.
Uyu mubyeyi Rutubuka, umugabo w’umunyamulenge utuye ku Bwegera, yahoze atuye mubice byo Kundondo ya Bijombo kubw’intambara yimukira mubice byo ku Bwegera.
Uyu muryango bashimiye ishirahamwe rya Mahoro Peace Association ryabafashije kubw’inkunga ya mafaranga atavuze umubare bahawe nirishirahamwe kugira ngo abashimuswe barekurwe:
Yagize ati : “Umuryango wa Rutambuka tugiye kuvuga ibyo Mahoro Peace association yadukoreye akanwa kacu gashobora kwaga. Gusa byaturenze umw’ijima twarimo mutubereye itabaza. Tuvuge iki tureke iki kubwa MPA? Gusa ibyo mwifuza gukora no gukorera abandi Imana yo mwijuru Ibibafashemo tuzamuye icyubahiro ku Mana no kubwa MPA twongere tuti harakabaho MPA. Abavandimwe bari murugo kandi baridegembya kubwanyu murakarama.”
Abanyamulenge benshi bakomeje gushimira iri Shirahamwe rya Mahoro Peace Association, kumbuga nkoranya mbaga aho bakomeje kwandika bagira bati:
“Harakabeho Mahoro Peace Association.”
Mahoro Peace Association, n’ishirahamwe ryashishizwe nab’Anyamulenge batuye muri Leta z’Unze Ubumwe Za Amerika mumwaka wa 2004. Bakaba bakora Imirimo yogufasha abagiye bagira ingaruka z’intambara ahanini abagiye basenyerwa n’inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai.