Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, Zirashinjwa kwica abaturage baturiye uduce two muri Bwito nahandi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 06/07/2023, saa 3:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Inyeshamba zomumutwe wa M23, zirashinja ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe abaturage baturiye uduce two muri Bwito, Bungushu, Tongo nomunkengero Zaho.
N’ubwicanyi bwavuzwe muriyiminsi itatu hagize igihe havugwa imirwano hagati ya M23, nihuriro ry’imitwe ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, ariyo Wazalendo, CMC, Nyatura, FDLR ndetse n’a Mai Mai. Muriyo mirwano havuzwe kandi ko ingabo za Fardc zagiye zitanga umusaada nkomubice bya Kausa ndetse nomunkengero Zayo.
Uku kwamagana ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), biri mwitangazo umutwe wa M23, bashize ahagaragara ririho umukono w’umuvugizi wuyu mutwe mubya Politiki bwana Lawrence Kanyuku.
Bagize bati :”Ubuyobozi bw’umutwe wa M23(23 Mars,) bubabajwe n’ubwicanyi, budashira bukomeza gukorerwa abaturiye teritware ya Masisi. Ubu bwicanyi bwabereye muri Bwito, nomunkengero zayo. N’ubwicanyi bukorwa n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARD. Izingabo zikora ubw’icanyi buzira kugira impuhwe!! birababaje kubona iki gihugu n’a mahanga bikomeje guceceka ndetse bituma habaho gukuraho itangaza makuru nubufasha bw’amuntu mwiki gihe.”
“Uyu mutwe wa M23 urashinja abicanyi bakoresheje imbaraga zose namayeri bakica ab’Anyagihugu mwijoro ryokw’itariki 04/7/2023, i Bungushu, Tongo no munkengero zaho. Abarinyuma yubu bwicanyi n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC.”
“M23 ikaba imenyesha abanyecongo bose namahanga ko abaturage biki gihugu batawe batakigira kirebwa mugihe bugarijwe na kaga. Bicwa burimunsi ndetse nibyabo b’ikibwa bigasenywa n’ingabo za Kinshasa zakagombye kubashakira umutekano.”