Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, barimo Faustin Twagiramungu, Paul Rusesabagina na Ingabire Victoire Umuhoza bari mu batumiwe mu nama izabera i Kinshasa. Iyi nama kandi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi azayitabira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01/07/2023, ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa iza gusubikwa kumpamvu zuko Perezida Félix Tshisekedi yahise agirira uruzinduko mugihugu ca Gabon.
N’inama yari guhuza ababarirwa muri 60 ni bo byamenyekanye bagombaga kuyitabira, mbere y’uko isubikwa ikimurirwa ku yindi tariki kugeza ubu itaramenyekana.
Abagombaga kuyitabira ni abarwanya Leta ya Kigali, bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mwishirahamwe bita ko “riharanira ineza y’Abanyarwanda”.
Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda aheruka gutangaza ko mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo Perezida Tshisekedi ndetse n’undi mukuru w’Igihugu atatangaje amazina.
Ati: “Perezida wa Congo n’undi muperezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama”.
Dr Kambanda aheruka gutangaza ko impamvu Tshisekedi atitabiriye iriya nama ari uko yari afite indi yagombaga guhuriramo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na João Lourenço wa Angola; gusa impamvu nyamukuru y’isubikwa ryayo ni inama y’Abakuru b’ibihugu byo muri Afrika yo hagati (CEEAC) iheruka kubera i Libreville muri Gabon.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ari mu bayitabiriye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.
yamenye ko mbere y’uko Perezida Tshisekedi yemera kwakira bariya banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari yaranemeye kubaha indege igomba kubazana i Kinshasa.
Urubuga rwa Africa Intelligence rwanditse ko ababarirwa muri 60 ari bo bagombaga kwitabira iyo nama.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu bari bayitumiwemo hanarimo Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mbere yo guhungira mu Bubiligi, gusa yanga kuyitabira nyuma yo kugira “impungenge z’umutekano we.”
Abandi banze kujya i Kinshasa ku bw’impungenge z’umutekano wabo ni Ingabire Victoire uyobora ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, cyo kimwe na Paul Rusesabagina umaze igihe gito afunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Aba uko ari batatu cyakora ngo bari bemeye ko bagomba kwitabira iriya nama bakoresheje ubuhanga bwa none.
Umutwe wa FDLR umaze igihe ufitanye ubucuti na Guverinoma ya RDC uri mu bo byari byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama, gusa Africa Intelligence ivuga ko nta butumire wigeze uhabwa.
Republika ya Demokarasi ya Congo, yemeye guhuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe imaze igihe irebana ay’ingwe niki gihugu.
Umwuka warushijeho kuzamba hagati y’impande zombi mu mwaka ushize, ubwo Tshisekedi yatangazaga ko ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afrika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Perezida Félix Tshisekedi yongeye gutanga ubutumwa bujya gusa n’ubu ubwo yakiraga i Kinshasa Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni mbere yo gufata iy’ubuhungiro.
Uyu mugabo umaze igihe akorana bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa bivugwa ko ari we urigutegura iyo nama.
Gasana na Kambanda bavuga ko iyo nama bita ko ariyamateka bari babanje kubimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Aba bombi kandi bijeje abagombaga kwitabira iriya nama ko igomba kubera ahantu hatekanye muri Perezidansi ya RDC nk’igihugu kimaze igihe kivuga ko u Rwanda rubangamiye umutekano wabo.