Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umuriro ngushobora kwaka hagati y’ingabo z’u Rwanda n’a Wagner muri Centrafrica.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 8, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuriro ngushobora kwaka hagati y’ingabo z’u Rwanda na Wagner, muri Centrafrica.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 08/07/2023, saa 10:00Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ishirahamwe rya Cris Group r’irwanya intambara kw’isi, ryagaragaje ko ritewe impungenge n’uko ingabo z’u Rwanda zikorera muri Centrafrica kuva mu mpera z’umwaka wa 2020, ko zarasana n’abacancuro b’umutwe wa Wagner. Aba ba Wagner bakaba basanzwe bakorera hafi y’ingabo z’u Rwanda(RDF).

Ibi babisohoye muri raporo yasohotse tariki 6/07/2023, uyu muryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wagize uti: “Kigali ifitanye umubano mwiza na Moscwo ariko ntabwo yizera Wagner, aho ikeka ko itera inkunga icengezamatwara rirwanya u Rwanda rigaragara mu binyamakuru byo Centrafrica no ku mbuga nkoranyambaga.”

Kubera ibirego byinshi abarwanyi ba Wagner bashinjwa birimo guhohotera ikiremwamuntu, ngo ingabo z’u Rwanda ziri kwirinda gukorana na bo. Uyu muryango uti: “Mu gihe kurwanya inyeshyamba bikomeje, Kigali yasabye ubuyobozi bwa CAR gutandukanya amatware ya Wagner n’ay’u Rwanda.”

Aya makuru kandi ngo yemejwe na ofisiye umwe mu basirikare b’u Rwanda bakorera muri iki gihugu, ngo wagize ati: “Tubaho tutaganira ariko na none ntabwo turwana.”

Uyu muryango uravuga ko ingabo z’u Rwanda zirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ni na byo abarwanyi ba Wagner bakora, ukagaragaza ko ari ho hashobora kuzamura amakimbirane, yatuma impande zombi zirasana.

Aha watanze urugero ugira uti: “Mukwezi kwa karindwi, uyumwaka 2022, aba bacancuro b’Abarusiya bashyize bariyeri mu muhanda kugira ngo bahagarike imodoka z’ingabo z’u Rwanda zari ziherekeje abacukuzi b’amabuye y’agaciro b’Abanyarwanda. Mbere muri uko kwezi, Abarusiya bari bakuye ingabo z’u Rwanda ahacukurwa amabuye y’agaciro muri aka gace. Ibi bishobora kuzatuma Abarusiya n’Abanyarwanda barenga imirongo.”

Ingabo z’u Rwanda zashinze ibirindiro mu gace ka Bokoko, aka kakaba kari mu bilometero nka 40 uvuye ku byo Wagner yashinze muri Barengo. Uyu muryango ubona ko ibi birindiro biri mu duce ducukurwamo amabuye y’agaciro byegeranye ku buryo “ibyago byo kurasana ari byinshi”.

Mu gace ka Ouaka kabamo Zahabu nyinshi, abacancuro ba Wagner ngo bifashisha abarwanyi bakomoka muri Centrafrica bitwa ‘Abarusiya b’Abirabura’ mu kurinda inkengero zaho. Uyu muryango na wo wagaragaje ko Abanyarwanda babaye bahinjiye, bashobora kugabwaho igitero.

Uti: “Wagner ikoresha abarwanyi bo mu gihugu (bitwa ‘Abarusiya b’Abirabura’) mu kurinda inkengero z’ubutaka igenzura. Abashoramari b’Abanyarwanda baramutse bagiye muri aka gace, haba hari ibyago byinshi by’uko Wagner yakwifashisha aba barwanyi mu kubatera, hamwe n’abandi bo muri Centrafrica bakorana, bikaba byatuma habaho gusubiza.”

Indi ngingo wagaragaje ni iy’uko kuva mu mwaka w’2018, Wagner yatozaga ingabo za Centrafrica, kuva mumwaka wa 2021 ubwo ingabo z’ubumwe bw’Uburayi (EU) zahagarikaga nk’iyi nshingano. Uti: “Ubu ingabo z’u Rwanda zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’impande zombi zirateganya gufungura ibigo by’imyitozo, bikaba bizarema ubukeba ku bacancuro b’Abarusiya.”

Ikibazo cyazaherekeza ubu bukeba ngo cyazabaho mu gihe hatabayeho mu buryo bweruye gutandukanya inshingano z’ingabo z’u Rwanda n’iz’abacancuro ba Wagner, kandi ibi bikaba bigomba gukorwa na Leta ya Centrafrica mu rwego rwo gukumira amakimbirane yashoboka.

Hari sosiyete sivile yo muri Centrafrica imaze igihe ikora ubukangurambaga burwanya ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, isobanura ko zidashoboye, ndetse yanasabye Perezida Faustin-Archange Touadéra guhagarika amasezerano y’ibihugu byombi byagiranye.

Rumwe mu rubyiruko rwaho kandi ruvuga ko u Rwanda rwoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu cyabo kandi ngo ni zo ziri kurukoresha. Uyu muryango uvuga ko iri cengezamatwara rya sosiyete sivile n’iry’uru rubyiruko rwo muri Centrafrica ryakozwe na Wagner.

Crisis Group iremeza ko Perezida wa Centrafrica yananiwe kugenzura ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’ibya Wagner. Yanzuye isaba ko mu rwego rwo gukumira imirwano, ubutegetsi bwa Bangui bukwiye kuzamura urwego rwo guhuza ibikorwa by’impande zombi.

Tags: CentrafricaIngabo z'u RwandaWagner
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Havutse impaka hagati ya Guverinema ya Kinshasa, numutwe w'inyeshamba wa M23, kuza kungenzura Bunagana.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?